Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Polisi y’u Rwanda yaburijemo umugambi wo kwiba ishuri rya ASPEK

Polisi ikorera mu karere ka Ngoma, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gashyantare, yaburijemo umugambi wo kwiba ibikoresho by’abanyeshuri bo mu ishuri rya ASPK birimo za matora, ibikapu by’abanyeshuri n’imyenda yabo.

François Mugabo w’imyaka 27 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Kibungo, akagari ka Cyasemakamba wafashwe kugeza ubu, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo uyu mugabo asanzwe ari inzererezi, ntagira n’ibyangobwa yafatiwe mu gisenge cy’ishuri yanyuze hejuru ngo ajye kwiba ibikoresho by’abanyeshuri.

Nkuko tubitangarizwa na Polisi ikorera muri ako karere uyu Mugabo wari witwaje icyuma, yacunze abanyeshuri bajyiye mu masomo yo ku mugoroba maze yurira  ishuri aca hejuru mu gisenge hanyuma abanyeshuri bagarutse kureba amakayi yabo bumva umuntu uri kugenda hejuru mu gisenge niko guhamagara abayobozi b’ishuri bahise bamenyesha polisi maze afatirwa mu cyuho.

Mu kiganiro umuyobozi wa  Polisi muri ako karere Superintendent Paul Byuma yagiranye n’abo banyeshuri akaba yabahumurije abizeza umutekano ko polisi y’igihugu iri maso, maze abasaba abo abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.

SP Byuma yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje  abashishikariza kumva ko aribo mizero y’u Rwanda rw’ejo kandi ko aribo mbaraga z’igihugu, ko bagomba guhaguruka bakarwanya ikibi icyo aricyo cyose gishobora kuba cyabahungabanyiriza umutekano kikabavutsa iterambere  kandi bakajya batangira amakuru ku gihe aho baketse abanyabyaha.