Ku bufatanye bw’abaturage n’izindi nzego z’umutekano, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Mutenderi, ku itariki ya 26 Mata uyu mwaka, yafashe abagabo babiri aribo: Nduwimana Christophe w’imyaka 42 na Habineza Francois w’imyaka 38, bacukura amabuye y’agaciro ya gasegereti ku buryo butemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko ugufatwa kwabo byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage. Yavuze ko bakimara guhabwa ayo makuru y’abo bagabo, bahise bakora umukwabu, basanga ayo mabuye acukurwa mu murima wa Nduwayezu Christophe.
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko aba bagabo babasanganye ibiro 20 bya gasegereti mu rugo rwa Nduwamungu Christophe, ku buryo yafatanyaga n’uwitwa Habineza Francois bakaba aribo bashyiragaho abakozi bayacukura bakabahemba.
Ibi bikorwa byo gucukura aya mabuye bakaba barabikoraga bitwikiriye ijoro.
Yakomeje avuga ko aba bagabo bakoze amakosa yo gucukura aya mabuye batabifitiye uburenganzira.
Yagize ati”Mu gihe ubonye amabuye y’agaciro mu murima wawe ugomba kubanza kubisabira uburenganzira inzego zibishinzwe, kugira ngo wemererwe kuyacukura, byaba byiza ukanajya no muri koperative mu buryo bwo kwirinda gucukura mu kajagari.”
CIP Kanamugire yaboneyeho kugiri inama abaturage kutishora mu bikorwa nk’ibi byo gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko kenshi bayacukura mu ijoro ku buryo ubutaka bushobora kubagwira bakaba batakaza ubuzima.
Yakomeje asaba ababa mu mashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwirinda gucukura mu kajagari, ikindi bakajya bayacukura ku manywa bakirinda amasaha y’ijoro kuko ubutaka bushobora kubagwira bugatwara ubuzima bwabo.
Aba bagabo bafashwe bakaba bafungiye kuri Stasiyo ya Polisi Mutenderi, m gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rukomeje iperereza.
Baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English










