Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yataye muri yombi umwarimu witwa Mugiraneza Olivier wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Butanga, giherereye mu murenge wa Gahara, akarere ka Ngoma, aho akekwaho gushuka umunyeshuri yigishaga ko agiye kumuha akazi yamugeza mu rugo akamufata ku ngufu.
Uyu mwarimu wigishaga mu mwaka wa 3, naho umwana yafashe ku ngufu akaba yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza akaba afite imyaka 16.
Uku gufatwa ku ngufu byamenyekanye ubwo uyu mwana yatabazaga, maze abaturage na Polisi bagahita batabara, banamuta muri yombi.
Uyu mugabo ahakana ko yafashe uyu mwana w’umukobwa ku ngufu, ariko akemera ko yamujyanye iwe ashaka kumuha akazi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Senior Superitendent Jean Marie Njangwe yamaganye iki gikorwa aho yavuze ko ari icya kinyamaswa.
Aha yagize ati: “Ni agahomamunwa kubona umwarimu yishora mu bikorwa nk’ibi by’urukozasoni”.
Yakomeje asaba abarezi kuba intangarugero, baha abanyeshuri uburere bwiza buzatuma bagirira igihugu akamaro.
Yasoje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ko mbere yo kwinjiza abarimu mu kazi, bakwiye kwita ku bunyangamugayo bwabo kugirango hirindwe mwene ibi byaha.
Mugiraneza ubu ufungiye kuri station ya polisi ya Kibungo,naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 192 yo m u gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000)