Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Polisi yataye muri yombi Batatu bakekwaho gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge

Mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Ngoma, ifatanyije n’inzego z’ibanze na DASSO hatahuwe abantu batatu bakekwaho gutwara no gucuruza urumogi na kanyanga, mu bafashwe harimo uwitwa Bizimana ildephonse, Sibomana Yohani wafatanywe utubule 431 z’urumogi, akaba akomoka mu karere ka Rubavu,  Bicamumpaka Sylvestre ukomoka mu karere ka kayonza wafatanywe Litiro 20 za kanyanga.

Mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko uretse ingaruka z’iyubahirizwa ry’amategeko kubifatanywe byangiza n’ubuzima bw’abantu.

Igikorwa cyo kwirinda ibiyobyabwenge kikaba cyarahagurukiwe n’inzego zose, harwanywa ababinywa, ababicuruza n’ababyikorera bijya mu duce dutandukanye tw’igihugu, Kominiti Polisingi nazo zikaba zihamagarirwa gukomeza gutunga agatoki ahakigaraga n’ahakekwa gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo butandukanye.