Bimaze kugaragara ko abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bafatanyije n’irondo ry’umwuga bagira uruhare runini mu gufatanya na Polisi gukumira no kurwanya ibyaha.
Ni muri urwo rwego ku itariki 13 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Ngoma umurenge wa Mutenderi yahuguye ba CPCs n’abagize irondo ry’umwuga 57 bakorera mu murenge wa Mutenderi.
Aya mahugurwa yatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba mu karere ka Ngoma, Assistant Inspector of Police (AIP) Clementine Mukamana.
AIP Mukamana yababwiye ko bagomba kuzirikana inshingano zabo kandi bakazikora kinyamwuga, bakarangwa n’indangagaciro kandi bakagira imikoranire myiza n’izindi nzego ndetse n’abaturage.
Yagize ati:" Mukwiye kuzirikana inshingano zanyu zo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye bikigaragara kugira ngo bibashe gukumirwa bitaraba kuko icyo gihe aribwo umutekano uzabasha kugerwaho uko bikwiye. “
Yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge kuko kenshi aribyo biza ku isonga mu gukurura ibindi byaha bitandukanye.
Ati:” Ngirango mubona ko ababinyoye aribo bateza umutekano muke, barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko nko gufata abana n’abagore ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, ubujura, intonganya mu ngo n’ibindi. Mwe kuko musobanukiwe ububi n’ingaruka zabyo, mufite inshingano zikomeye zo gukangurira abaturage kubyirinda no guha Polisi amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."
Yabasabye kandi gukangurira abaturage bayobora kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane babakangurira kudahishira abatera abana b’abakobwa inda z’imburagihe kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
AIP Mukamana yasoje yibutsa abagize komite zo kwicungira umutekano ndetse n’abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Mutenderi kwitegura igikorwa cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 25, kwirinda imvugo mbi zisesereza ziganisha ku ngengabitekerezo ya Genocide no gukangurira abaturage gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Kinyarwanda
English











