Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Polisi yahuguye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo muri Rukira

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma,Senior Superintendent of Police (SSP) Vita Hamza afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Francis Bushayija, ku itariki 2 z’uku kwezi bahuguye abagize Komite  zo kubungabunga umutekano (Community Policing Committees) bo mu murenge wa Rukira barenga 160; ibi bikaba bigamije kubongerera ubumenyi mu byo bashinzwe kugira ngo babikore neza biruseho; bityo bazuze inshingano bafite zijyanye no kugira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibyahungabanya umutekano.

Aganira na bo, SSP Hamza yabashimye kuba bagira uruhare mu kubungabunga umutekano aho batuye, abasaba kuba imboni z’umutekano mu midugudu yabo; kandi bagafatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha; cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; batanga ku gihe amakuru atuma hafatwa ababyishoramo.

Yababwiye ati,"Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, mugomba kuba Indakemwa kuko ari bwo ibyo mwigisha bizakurikizwa; kandi n’ubusanzwe; umwigisha mwiza agomba gutanga urugero rwiza."

Yabibukije  ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya; hagamijwe ineza y’Igihugu n’abagituye; bityo abasaba gukomeza gufatanya n’izindi nzego muri gahunda z’iterambere n’umutekano birambye bibanda ku gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, n’ibindi byaha; kandi buri wese akagira uruhare mu kubirwanya atangira ku gihe amakuru atuma hafatwa ababikoze.

SSP Hamza yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa; abasaba gufatanya n’izindi nzego kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo bigisha abaturage kubyirinda.

Yasabye abagize uru rwego kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza, gusesengura amakuru bahabwa; hanyuma bakayasangiza izindi nzego kugira ngo zifatanye gukumira icyahungabanya umutekano.

Bushayija yabasabye kuba inyangamugayo mu byo bakora byose no kugisha inama mu gihe bibaye ngombwa; kandi abibutsa gukomeza gufatanya no gukorana neza n’abaturage kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano w’aho batuye.

Yabasabye kujya bakangurira abatuye imidugudu yabo kuba ijisho rya bagenzi babo, kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane; igihe bibananiye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure, cyangwa zibagire inama.

Yashimye Polisi ku bumenyi yahaye abagize uru rwego; abasaba kuba inyangamugayo no gukurikiza inama bagiriwe.