Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Polisi yaguye gitumo Bangumukunzi Donat atetse Kanyanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeri 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma ifatanyije n’urwego rushinzwe umutekano mu karere (Dasso) baguye gitumo uwitwa Bangumukunzi Donat w’imyaka 32 utuye mu kagari k’Akaziba umurenge wa Karembo atetse Kanyanga.

Bangumukunzi wiyemerera icyaha akagisabira n’imbabazi avuga ko ari ubwa mbere yari abikoze, akavuga ko yohejwe na mugenzi we witwa Jyambere ugishakishwa n’inzego z’umutekano

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kugirango Bangumukunzi afatwe ari amakuru abaturage bahaye Dasso ko ateka kanyanga nayo ikabimenyesha Polisi maze bagafatira hamwe gahunda yo kujya kumufata.

IP Kayigi yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza bakoze batangira amakuru ku gihe, akomeza anagira inama abaturage ko badakwiye kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko .

Yanasabye abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugirango habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage, anasaba abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka, kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Bangumukunzi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Zaza mu gihe iperereza rikomeje.