Kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mutenderi yafashe uwitwa Tuyishimire Alexis w’imyaka 20 agerageza kwiba moto ya Nsengiyumva Olivier w’imyaka 35.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Nsengiyumva yari yarahaye Tuyishimire Alexis Moto ifite ibirango RB 003X ngo ayimukorere ariko nyuma akanga kuyimusubiza.
Yagize ati “Ubusanzwe Tuyishimire atuye mu murenge wa Kazo ari naho yakoreraga za Moto. Nsengiyumva yaje kumuha moto ngo ayimukorere ariko undi amaze kuyikora ntiyayimusubiza ndetse yanamuhamgara akamubura yarakuyeho telefoni.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Nsengiyumva yageze aho ajya mu rugo kwa Tuyishimire asanga ntawuhari ndetse yasize abwiye umukozi ko naza amushaka amubwira ko adahari yagiye i Kigali.
Ati “Nsengiyumva amaze kumva ayo makuru yahise amenya ko Tuyishimire amwibiye moto akaba ayijyanye i Kigali, yaramukurikiye amusanga mu murenge wa Mutenderi ayiriho, Tuyishime amubonye yahise yiruka. Abantu bamwirutseho ya moto ayivaho arayijugunya.”
CIP Twizeyimana avuga ko n’ubwo yataye Moto abantu bakomeje kumwirukaho batabaza Polisi iraza iramufata. Ubu Tuyishimire yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mutenderi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma uriya munyacyaha afatwa . Nsengiyumva nawe yashimiye inzego z’umutekano zamufashije kugaruza moto ye yari igiye kwibwa na Tuyishimire.
Kinyarwanda
English











