Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Polisi yaganiriye n’abagize Komite z’abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha

Ku itariki ya mbere Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yatanze amahugurwa ku bagize komite z’abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha bakora irondo ry’umwuga mu midugudu igize umurenge wa Gashanda . Aya mahugurwa yatangiwe ku biro by’uwo murenge wa Gashanda akaba yaritabiriwe n’abagera ku 135 basobanuriwe uburyo bagira uruhare mu gucunga umutekano barwanya ibyaha n’amakimbirane mu miryango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Uwiyiringiye Phenias wari n’umushyitsi mukuru muri aya mahugurwa, yafashe umwanya asaba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha kuzuza inshingano zabo no kurangwa n’ikinyabupfura.

Uwiyiringiye yagize ati:’’Ndabashimira uburyo mwitabiriye amahugurwa, nk’uko muhora mubyibutswa, murasabwa kugira umuhate mu kurwanya icyaha aho kiva kikagera nta muturage muhutaje. Ntimuri mwenyine, tubijeje ubufatanye umunsi ku wundi, aho mugize ikibazo mujye mwiyambaza inzego z’ubuyobozi kuko umutekano ni uwacu twese ubufatanye bwacu n’inzego z’umutekano ni ngombwa kugirango tubashe kuwubungabunga.’’

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere, Chief Inspector of Police (CIP) Eugene Musonera yabanje kubibutsa indangagaciro zikwiye kuranga ushinzwe umutekano.

CIP Musonera yagize ati:’’Umuntu ushinzwe umutekano by’umwihariko hari indangagaciro zigomba kumuranga. Agomba mbere ya byose kuba akunda igihugu bityo igihe yitabajwe agatabarira igihe ntahutaze abaturage kandi agahorana umuco wo gutangira amakuru ku gihe.’’

CIP Musonera yakomeje anabibutsa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Aha yagize ati:’’Mufite uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo ari gutera ipfu za hato na hato niyo mpamvu musabwa kwegera imiryango mukamenya ingo zifitanye amakimbirane mukabafasha gukemura ibibazo ibinaniranye mukabigeza ku nzego z’ubuyobozi kugirango bikemurwe hakiri kare. Hari n’ibindi byaha  bikunda kugaragara cyane mugomba guhagurukira kurwanya twavuga nko gusambanya abana,ibiyobyabwenge ninzoga zinkorano zitemewe, ndetse n’ubucuruzi bw'abantu.’’

CIP Musonera yasoje abasaba kuba kujya batanga amakuru bakamenyekanisha vuba icyaha icyo aricyo cyose babonye gikorwa kimwe n’ibyo baketse ko bishobora gukorwa kugirango bikumirwe bitarahungabanya umutekano w’igihugu cyane cyane nk’ubugambanyi, ubutasi n’ibindi.