Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma : Polisi yafatanyije n’abaturage gukurungira amazu abiri atuyemo imiryango itishoboye

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zo guteza imbere abaturage hagamijwe kugira ngo bagire imibereho myiza; ku itariki 12 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Ngoma yafatanyije n’abatuye akagari ka Rukoma, umurenge wa Sake, akarere ka Ngoma gukurungira amazu abiri atuyemo imiryango itishobye.

Amazu yakurungiwe ni ay’imiryango ya Bizimana Athanase na Ndayisenga Theogene. Habumbwe kandi rukarakara 300 zizakoreshwa mu kubakira igikoni umuryango w’uwitwa Mugabo utuye aka kagari.

Mu ijambo rye, Bizimana; ufite umuryango w’abantu barindwi yagize ati,"Ndashima mbivanye ku mutima Polisi n’Ubuyobozi bwacu bw’ibanze ndetse n’abaturanyi banjye ku gikorwa bakoze cyo gutunganya inzu yacu."

Uyu mugabo w’imyaka 53 y’amavuko yagize kandi ati,"Mbere twabaga mu nzu itarimo isuku ihagije; ariko nyuma yo kuyikurungira; isuku ni yose. Imana izabiture ineza mugiriye umuryango wanjye; kandi muzahorane uwo mutima uzirikana abatishoboye mwatojwe n’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu."

Ndayisenga, ufite imyaka 43 y’amavuko; akaba afite umuryango w’abantu batandatu yashimye abamukurungiriye inzu agira ati,"Ubu bufasha bwatumye inzu yacu isa neza. Mwatugize Abasirimu. Mu izina ryanjye; ndetse n’iry’Umuryango wanjye nshimiye Polisi, Abayobozi bacu b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturanyi banjye kuri iki gikorwa cyo gukora neza inzu dutuyemo kugira ngo ise neza."

Nyuma y’uwo muganda, Polisi n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagiranye ibiganiro n’ababyitabiriye, babakangurira kurangwa n’isuku, kwirinda ibyaha no kwitabira gahunda za Leta z’iterambere.

Mu butumwa yagejeje ku batuye akagari  ka Rukoma, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Sake, Inspector of Police (IP) Emmanuel Byibeshyo yababwiye ati,"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere, amahoro n’ituze birambye. Buri wese akwiriye kwiha umukoro wo gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zigikumira."

Yabwiye abari aho ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa; kandi ko bimutera gukora ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa no  gufata ku ngufu; abagira inama yo kwirinda kubyishoramo.

Polisi y’u Rwanda ikora ibikorwa bigamije kunganira gahunda z’iterambere. Mu byo yakoze harimo koroza imwe mu miryango itishoboye iyiha inka, kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, kuyubakira no kuyisanira amazu, gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kuyiha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba, kubaka no gusana Amateme, Intindo n’Ibiraro, guhanga imihanda mishya no gutunganya itameze neza, no kugeza amazi meza ku baturage ibubakira amavomo.