Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yafatanye uwitwa Bihoyiki Theogene amafaranga y’u Rwanda 324,000 mu bihumbi 850 by’amafaranga y’u Rwanda akekwa kwiba uwo yacururizaga mu Mujyi wa Kigali.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yafatiwe kwa mukuru we utuye mu kagari ka Ruhinga, mu murenge wa Zaza. Yafashwe ku itariki 13 z'uku kwezi ahagana saa mbiri z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba w’agateganyo, Inspector of Police (IP) Samson Habukuri yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yibye ayo mafaranga ku wa 10 z’uku kwezi ubwo nyirabuja yayamuhaga ngo ajye kuyagura ibicuruzwa.
Yavuze ko ifatwa rye ryatewe n’uko nyir’ukwibwa (amazina ye yagizwe ibanga) yahise amenyesha Polisi ko yibwe amafaranga angana atyo; hanyuma Polisi mu karere ka Kicukiro ikorana n’iyo muri Ngoma kugeza ukekwaho ubwo bujura afatiwe ku muvandimwe we.
IP Habukuri yongeyeho ko uwatanze ikirego ko Bihoyiki yamwibye amafaranga yamenyeshejwe ko yafatanywe hafi kimwe cya kabiri cy’ayo yibye, anasabwa kuza kuyafata.
Yavuze ko ukekwaho ubu bujura afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Zaza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane irengero ry’ayabuze (mu bihumbi 850 akekwa kwiba.)
Abafite abakozi yabagiriye inama yo kumenya neza imyirondoro y’abo bakoresha kugira ngo igihe hari uwibye byorohere inzego zibishinzwe kumushaka no kumufata; kandi bakirinda guha abakozi amafaranga menshi; baba babatumye ngo bayajyanire umuntu runaka cyangwa ngo bayakoreshe ikindi kintu runaka kuko bamwe bashobora kuyiba bitewe n’ubwinshi bwayo.
IP Habukuri yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Ifatwa ry’uyu musore nyuma y’umunsi umwe yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali akaza kwihisha kwa mukuru we mu karere ka Ngoma ni igihamya ko guhanahana amakuru ku gihe byatuma ukoze icyaha afatwa vuba kuko inzego zibishinzwe ziba zabimenye kare."
Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 y’Itabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











