Muri iki cyumweru dusoza Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakoze igikorwa cyo kugenzura abacuruzi bacururiza mu murenge wa Mutenderi bamwe bafatanwa ibicuruzwa bya magendu ndetse n’ibicuruzwa bitemwe mu gihugu.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Chief Inspector of Police(CIP) Dominique Nkurunziza avugako iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo rwo kurwanya magendo ndetse na bimwe mu bicuruzwa bitemewe mu gihugu.
Ibyafashwe byiganjemo ibicuruzwa bya magendu, inzoga zitemewe mu Rwanda,amavuta yo kwisiga ndetse n’amashashi.
CIP Nkurunziza yavuzeko hafashwe amakarito atatu y’inzoga yitwa African Gin,amakarito 4 y’ikinyobwa cya redbull ,amashashi ndetse n’ibindi bicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga byarengeje igihe.
CIP Nkurunziza yaboneyeho gukangurira abacuruzi kwirinda gukwepa imisoro bacuruza ibintu bidasoze kuko biri mu bisubiza inyuma igihugu mu iterambere.
Yakomeje avugako magendu ari mbi ku gihugu ndetse no kuwayifatanywe .
yagize ati’’ Magendu iteza igihombo n’ubukene ku wayifatanywe, idindiza iterambere ry’Igihugu kandi ingaruka mbi zayo zigera ku baturage muri rusange.”
Yaboneyeho gushishikariza buri munyarwanda kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku mugihe hari umuntu bazi cyangwa babonye yinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu.
CIP Nkurunziza avuga ko iri genzura ritazarangirira mu murenge wa Mutenderi ko ahubwo no muyindi mirenge igize karere ka Ngoma bazayigeramo.
Ibicuruzwa byafashwe byahise bishyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) naho abafashwe nyuma yo kugirwa inama bashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge kugirango bacibwe amande.
English









