Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yataye muri yombi abantu 2, umugabo w’imyaka 38 n’umugore w’imyaka 23 y’amavuko, bakaba bakekwaho gutunga akamashini gakoze mu bikarito babeshya abaturage ko gakora amafaranga.
Bafashwe tariki ya 8 Werurwe mu gikorwa cy’umukwabu wakozwe na Polisi.
Polisi ikaba yarasanze mu rugo rwabo umuti bifashishaga mu gukora ayo mafaranga na litiro 1,5 ya kanyanga.Ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.
Kugira ngo bafatwe byatewe n’uko basabye umuturage amafaranga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda ngo bajye kugura umuti wo gukora andi mafaranga. Umuturage yategereje ko bagaruka arababura ariko kuko bari basanzwe baziranye azi n’iwabo kavukire yahise atanga amakuru kuri Polisi ikorera mu karere ka Ngoma maze bahita batabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Senior Superintendent (SSP) Benoit Nsengiyumva, arasaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana, akaba akomeza avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema kubata muri yombi.
Yakomeje avuga ko amafaranga nk’ayo yangiza ubukungu bw’igihugu kuko bashuka baturage bakabatwara amafaranga mazima bakabaha adafite agaciro.
Yasoje asaba abaturage kujya batanga amakuru y’abantu bigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Kinyarwanda
English











