Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Mvuyekure Valens yaguwe gitumo atetse kanyanga

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yaguye gitumo umusore witwa Mvuyekure Valens w’imyaka 25 utuye mu kagari ka Cyerwa umurenge wa Gashanda atetse Kanyanga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Chief Inspector of Police (CIP) Moses Gatare yavuze ko kugirango uyu musore afatwe, ari amakuru bari bahawe n’abaturage ko ateka kanyanga, maze Polisi ijya kumufata.

Mvuyekure akaba yafatanywe litiro 13 yari amaze guteka n’ibikoresho yayitekagamo.

CIP Gatare akaba yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza bakoze batangira amakuru ku gihe, akomeza anagira inama abaturage ko badakwiye kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko .

Yanasabye abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugirango habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage, ndetse anasaba abanywa n’abacuruza biyobyabwenge kubireka, kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Mvuyekure ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya kibungo.