Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma ifatanyije n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage,Ku itariki ya 25 Gicurasi bangije ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni enye (4) n’ibihumbi 500.Ibiyobyabwenge byangijwe byiganjemo Kanyanga, Ikinyobwa kitwa Tangawizi, urumogi n’inzoga izwi ku izina rya Radiant, byose bikaba byarafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe mu gihe cy’amezi 5 ashize.
Igikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwe cyabereye mu ruhame imbere y’abaturage mu murenge wa Kibungo, hari abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice,abayobozi bahagarariye ubushinjacya, hari kandi umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma Senior Superintendent of Police (SSP) Vita Hamza.
Mu butumwa yahaye abaturage bari aho,SSP Hamza yabagaragarije ububi bw’ibiyobyabwenge abasaba kubireka haba ababinywa cyangwa ababicuruza.
Yagize ati”Ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo, byangiza ubuzima bw’ubinywa, umuryango ubamo abantu bakoresha ibiyobyabwenge ntushobora gutera imbere kuko nta gihe bagira cyo gukora ahubwo bahora mu makimbirane,ufatiwe mu biyobyabwenge ahita afungwa”.
Yakomeje abagaragariza ko iyo umuntu afunzwe yari asanzwe akorera umuryango we usubira inyuma mu iterambere ndetse n’igihugu kikahahombera.
SSP Hamza yashimiye abaturage ubufatanye bagaragariza Polisimu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange; ariko cyane cyane igihe cyose iri mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati”Kurwanya ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha ntabwo ari igikorwa ukora umunsi umwe cyangwa umwaka umwe ngo bibe birarangiye,ni uguhozaho ntucike intege.Turabasa gukomeza ubufatanye mutugaragariza, bityo bizadufashe kugera ku ntego twihaye yo kuba mu mudugudu utarangwamo icyaha”.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice, we yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta bafatanya n’abayobozi babo kandi batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibyaha.
Yagize ati:”Abantu bacuruza ibiyobyabwenge n’ababinywa babana namwe, muba mubazi, musabwe kujya mwihutira kubwira inzego z’ibanze hakiri kare mbere y’uko bigera aho biteza umutekano muke”.
Yakomeje asaba abaturage kujya bubahiriza gahunda za leta zirimo ubukangurambaga bahabwa ku mutekano, kugira isuku, ibikorwa by’umuganda ndetse no kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Abaturage nabo bahawe umwanya batanga ibitekerezo; aho bagaragaje ko bishimiye kuba hangijwe ibiyobyabwenge. Bijeje abayobozi kuzafatanya mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Ibiyobyabwenge byangijwe ni litiro 384 z’ikinyobwa kitwa Tangawizi, Litiro 80 za Kanyanga , Ibiro 165 by’urumogi ndetse na Litiro 12 z’ikinyobwa kitwa Radiant Gin, byose bikaba byari bifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 4 n’ibihumbi 500.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











