Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Hangijwe litiro 914 za Kanyanga n’ibiro 199 by’urumogi

Litiro 914 za Kanyanga n’ibiro 199 by’urumogi byafatiwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Ngoma mu mezi atanu ashize byangijwe ku itariki 9 Kamena, uyu mwaka.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kibungo,cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rureshya n’ibirometero bibiri, rukaba rwarabereye mu kagari ka Cyasemakamba rusorezwa hariya biriya biyobyabwenge byangiririjwe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Supt. Paul Byuma, yigishije abitabiriye icyo gikorwa, barimo urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha rwo muri aka karere, Abamotari, Abanyonzi, n’abaturage batuye aho iki gikorwa cyabereye, ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi abakangurirwa kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza, yabasabye kandi  kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora cyangwa abitegura kubikora.

SP Byuma yabwiye abacyitabiriye ko ibiyobyabwenge birimo biriya byangijwe biri mu bitera ababinyoye gukora cyangwa kugira uruhare mu byaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yagize ati,"Nk’uko bivugitse, ibiyobyabwenge biyobya intekerezo z’uwabinyoye, maze agakora ibyaha bitandukanye."

Yababwiye kandi ko uretse kuba byabatera uburwayi butandukanye, biri mu bitera amakimbirane mu ngo.

SP Byuma yabwiye kandi abitabiriye icyo gikorwa ko ingaruka zo kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge zirimo igifungo n’amande, kandi ko kubishoramo amafaranga ari ukuyangiza kuko iyo bifashwe birangizwa.

Yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe mu mezi atanu ashize, kandi ko abantu babifatanywe bamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yabakanguriye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora.

Yagiriye kandi inama abaturage yo kujya banywa, no gucuruza   ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

SP Byuma yasobanuriye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe , kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no kwirukanwa mu miryango kuri bamwe.

Yakanguriye abaturage kujya banywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no kujya batanga amakuru ku gihe ku muntu wakoze cyangwa utegura gukora ibyaha muri rusange.