Trending Now

Ngoma: Hangijwe ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano abaturage basabwa ubufatanye mu kubirwanya

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma ifatanyije n’inzego z’ibanze mu murenge wa Rurenge; bahaye abaturage ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge bitandukanye; birinda kubikwirakwiza, kubicuruza no kubinywa. Ubu butumwa babuhawe nyuma y’igikorwa cyo kwangiza inzoga z’inkorano zingana na Litiro 180, inzoga zizwi ku izina rya Diesel ndetse n’urumogi.   Abaturage babwiwe ko ibiyobyabwenge muri rusange bigira ingaruka mbi ku mutekano no ku iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma Chief inspector of Police (CIP) Dominique Nkurunziza yagarutse ku bufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha bitandukanye agira ati:” Gufata abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe ahanini bigirwamo uruhare n’abaturage biturutse ku makuru baha inzego zumutekano. Turashimira ubufatanye mugaragariza Polisi yanyu kuko bitwereka ko gukumira ibyaha mwabigize ibyanyu.’’

CIP Nkurunziza yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kuba maso, bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kuko biri ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye.

Yagize ati:’’Agace dutuyemo gafatwa nk’inzira yinjiza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe mu gihugu.  Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu guhindura imyumvire ya bamwe mu baturanyi banyu bakomeje kwishora  mu gucuruza ibitemewe binangiza ubuzima bwabo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge Mapendo Gilbert yasabye abagifite umuco wo kwishora mu biyobyabwenge kubihagarika, kuko uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha, bidindiza ubukungu bw’igihugu mu gihe bifashwe bikangizwa amafaranga yashowe ntagaruke.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta bafatanya n’abayobozi babo kandi batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibyaha.