Ku itariki ya 6 Mutarama, abaturage b’umurenge wa Kibungo barimo abatwara abagenzi kuri moto no ku magare basaga 350 bahawe ubutumwa bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kubera ingaruka bigira ku buzima bw’abaturage no ku gihugu muri rusange.
Ubu butumwa babuhawe nyuma y’igikorwa cyo gusenya no kwangiza ibyo biyobyabwenge birimo urumogi rugizwe n’ibiro 145, litiro 348 za kanyanga, n’insheke 36 zikoreshwa mu guteka kanyanga. Byafatiwe mu mirenge 7; ikaba ari imwe mu yigize akarere ka Ngoma. Byafatiwe mu mikwabu itandukanye yakozwe mu minsi mike ishize na Polisi y’u Rwanda ikorera mu aka karere ka Ngoma ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Aphrodis Nambaje yagaragaje ingaruka z’ibiyobyabwenge cyane cyane ku gusenyuka k’umuryango ndetse n'ihohoterwa ryo mu ngo; bityo asaba abaturage kutabyishoramo kuko aribo ba mbere bagerwaho n’izo ngaruka mbi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda, yashimiye ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane batanga amakuru. Yashimye by’umwihariko abatwara abagenzi ku magare no kuri moto kuko aribo bagize uruhare runini mu gutuma ibiyobyabwenge byangijwe bifatwa.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe kandi n’ubushinjacyaha bukorera muri aka karere ka Ngoma, izindi nzego z’umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’abaturage b’umurenge wa Kibungo.
Kinyarwanda
English











