Ku itariki 2 Kamena uyu mwaka, abasaga 200; barimo abatwara abagenzi kuri moto n’amagare, abanyeshuri, n’abandi baturage bo mu kagari ka Karenge, umurenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.
Ubu butumwa babuhawe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze muri aka karere . Hari mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe muri aka karere guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Ibiyobyabwenge byangijwe kuri uwo munsi ni urumogi rungana n’ibiro 815 na litiro 90 za Kanyanga; bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Theophile Ndayisaba, yagarutse ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge zirimo gutera amakimbirane ahoraho mu miryango, ubukene, uburwayi, no gutera ubinyoye gukora ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, no gufata ku ngufu.
Yasabye abari bateraniye aho gukangurira bagenzi babo bashobora kuba babyishoramo kubireka kuko nta nyungu n’imwe yabyo.
Yagize ati,"Kunywa ibiyobyabwenge ntibituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe nk’uko bamwe bibwira; ahubwo aho kubimwibagizwa bimwongerera ibindi bikomeye."
IP Ndayisaba yagiriye inama abinjiza urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ababikoresha n’ababicuruza kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Yabasabye kandi kwirinda ibyaha byose aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Umushinjacyaha mu Rukiko rw’ibanze rwa Ngoma wari witabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza ibyo biyobyabwenge no kubishyira ahabugenewe, Mukwaya John, mu ijambo rye yibanze ku bihano bihabwa uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge; kandi abasaba kwirinda kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yababwiye ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000); nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ushinzwe umutekano muri Koperatiye y’abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ngoma, Simeon yasabye bagenzi be kujya batanga ku gihe amakuru y’abantu bashaka kubifashisha mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Yagize ati, "Kutagira amakenga bishobora gutuma dutwara abagiye gukora ibyaha bitandukanye cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge. Tugomba kurangwa n’ubushishozi, kandi tukamenyesha Polisi y’u Rwanda vuba igihe tubonanye umuntu ibintu bitemewe n’amategeko, cyangwa igihe hari uwo dukekaho ibyaha runaka."
Ruremesha yasabye abashobora kuba babinywa guhita babireka; kandi yizeza Polisi ubufatanye mu kurwanya itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Kinyarwanda
English











