Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, ifatanyije n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,ku wa 15 Nzeri,bakoze umukwabu wo gufata abakora bakanacuruza inzoga zitemewe n’amategeko, maze hafatwa litiro 430 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya (VIKI) mu murenge wa Mutenderi,mu kagari ka Nyagasozi, abaturage basabwa kuzirwanya kuko ziri ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobard Kanamugire, avuga ko gushobora gufata abenga izi nzoga zitemewe babikesha amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati’’Umukwabu wakozwe ku makuru Polisi yahawe n’abaturage, ko hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyagasozi, bakora inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Viki maze kubufatanye n’inzego zibanze dushoborea gufatana litiro 350 za Viki uwitwa Murwanashyaka Jean Claude w’imyaka 26 na Munyaneza Jean Pirre litiro 80.
CIP Kanamugire yagiriye inama abaturage kutishora mu biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko bibahungabanyiriza umutekano bikanabatera ubukene.
Yagize ati” Inzoga nk’izi zitemewe uretse no ku kugusha mu gihombo, zigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’uzikoresha, zirimo uburwayi butandukanye. Ikindi kandi zigira n’uruhare mu guhungabanya umutekano kuko zitera uwazinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu muryango n’ibindi.”
CIP Kanamugire yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha bagakora imirimo ibyara inyungu kandi yemewe n’amategeko.
Yagize ati”Ufatanwe izi nzoga ziramenwa nawe agacibwa amande,ibyo bikamusubiza inyuma n’umuryango we,bikanahombya igihugu muri rusange. Niyompamvu inzego z’itandukanye zibagira inama yo kwibumbira mu makoperative mu kabasha gukora imishinga ibyara inyungu.’’
Umunyamabamga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi Ngenda Mathieu, yabwiye aba baturage kureka gukora no gucuruza izi nzoga kimwe n’ibindi biyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko.
Yagize ati” Mbere na mbere dushimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge. Ntabwo rero ubuyobozi bw’inzego zibanze zifatanyije na Polisi y’Igihugu bazigera bahuga mugufata abantu nk’aba. Turabagira inama yo kubireka kuko nta kindi bizabagezaho bitari kubahungabanyiriza umutekano, ibihando ndetse n’igihombo.”
English









