Abarobyi batandatu nibo bafashwe na Polisi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, bafatiwe mu kiyaga cya Karaba giherereye mu murenge wa Jarama mu kagari ka Jarama mu karere ka Ngoma.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko bafashwe barimo kurobesha imitego itemewe yo mu bwoko bwa kaningini. Igikorwa cyo gufata aba barobyi cyakozwe ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
CIP Twizeyimana yagize ati “Bafashwe barimo kurobesha imitego itemewe ifata ikanica amafi matoya, imitego izwi ku izina rya Kaningini. Usibye n’iyo mitego, bariya barobyi nta byangombwa bari bafite bibemerera kuroba kuko banitwikiraga ijoro bakajya kuroba ari nabwo bafashwe.”
Yakomeje yibutsa abantu ko buriya burobyi bunyuranyije n’amategeko kandi bukaba bugira ingaruka kuko butuma amafi acika mu biyaga. Yaburiye abakitwikira ijoro bakajya mu bikorwa by’uburobyi butemewe, abagaragariza ko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara.
Ati “Abantu bakora uburobyi bunyuranyije n’amategeko turagira ngo tubamenyeshe ko tutazahwema kubafata bakabihanirwa. Ntabwo bigarukira kuri aba bafatiwe mu kiyaga cya Karaba ahubwo bizakomereza no mu bindi biyaga kandi si ubwa mbere bibaye.”
Yanashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, akangurira n’abandi kudahishira abanyabyaha. Yasabaye abarobyi kujya birinda ibyaha bikorwa hifashishijwe amazi nk’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge na magendu, bagira ibyo babona bakihutira gutanga amakuru.
Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.
Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.
Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.
Ingingo ya 31 ivuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha by’uburobyi bivugwa mu ngingo ya 29, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











