Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma bahagurukiye ikibazo cy’abana bo mu murenge wa Rukumberi bata ishuri

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze mu karere ka Ngoma bihaye iminsi 7 ngo habe hamenyekanye abana bo mu murenge wa Rukumberi bataye ishuri cyangwa abatariyandikisha ngo bazatangire, dore ko akarere kihaye gahunda yo gushyira mu ishuri abana bose bagejeje igihe.

Uyu mwanzuro ukaba warafatiwe mu nama y’umutekano yabereye mu murenge wa Rukumberi tariki ya 26 Gicurasi, ikaba yarahuje Polisi, abayobozi b’inzego zibanze kuva ku karere kugeza ku mudugudu.

Nubwo hari umubare munini w’abanyeshuri biyandikisha gutangira amashuri abanza mu mirenge igize akarere ka Ngoma muri rusange, byagaragaye ko mu mirenge ya Rukumberi  na Rukira ho atariko bimeze, ahubwo usanga hanagaragara umubare munini w’abata amashuri.

Umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Ngoma, Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisabye, yavuze ko igihe bazaba bamenye abana bataye ishuri, bizabafasha kugera ku babyeyi b’abo bana, bityo babakangurire kugira uruhare mu burere bw’abo. Bizanatuma abo babyeyi banamenya uburenganzira bw’abana. 

Aha akaba yagize ati:”N’ubwo hari izindi mpamvu zituma abana bata amashuri, hanagaragara ikibazo cy’uko ababyeyi batita ku bana, nta murongo ngenderwaho babaha. Guha umwana uburezi n’uburere ni uburenganzira bwe bw’ibanze, niyo mpamvu turi gukorana n’inzego z’ibanze n’abaturage ngo aba bana boye kuvutswa uburenganzira bwabo, basubizwe mu mashuri.”

Yakomeje agira ati:”Rwose aba bana bata amashuri bashobora kwishora mu biyobyabwenge, bakaba abajura, ndetse bakishora no mu bindi byaha. Ni ngombwa rero ko bakurikiranwa hakiri kare ngo batazaba umutwaro w’igihugu.”

Mu mukwabu wakorewe mu murenge wa Rukira mu bihe bishize hafashwe abana 11 bari barataye amashuri ubu bakaba barasubijwe kwiga.

Muri iyi nama, aba bayobozi banaganiriye ku bindi bibazo birimo uko barushaho kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa ryo mu ngo, no gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’abantu bose bavangira Leta muri gahunda  yashyiriyeho abaturage ngo biteze imbere harimo gahunda ya Gir’inka.

Abaturage banasabwe kandi kwitabira umuganda no kurangwa n’isuku, haba ku mibiri yabo n’aho batuye.