Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma, ejo tariki ya 23 Kanama, yataye muri yombi umugabo witwa Mugabarigira Samuel nyuma yuko Polisi imufatanye agapfunyika kari karimo urumogi rungana n’ ibiro 15.
Mbere yuko ucyekwaho icyaha afatwa, Polisi yari yahawe amakuru n’ abaturage arinabwo yazaga gufatirwa mu Murenge wa Kibungo, akaba kandi ubwo Polisi yamucacyiraga yari arutwaye kuri moto ifite Pulake TVS RB 070R.
Polisi muri ako Karere iravuga ko uwafashwe yari yagerageje guhisha urwo rumogi ku mayeri yo murwego rwo hejuru dore ko yari yarubangiye mu ishashi washoboraga kwibaza ko ari umupira w’amaguru wa karere ubusanzwe ukinwa n’ abana.
Iperereza ryakozwe na Polisi ryerekana ko uyu mugabo yari akuye urwo rumogi mu Murenge wa Kibungo arujyanye mu Murenge wa Nyamirama nawo wo muri ako Karere. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Ya Kibungo.
Uyu musore nyamara ntabwo yemera ibyo aregwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba, Superintendent Benoit Nsengiyumva yashimiye abaturage batungiye Polisi urutoki arinabyo byatumye uriya mugabo afatwa.
Sup Nsengiyumva yasabye abaturage muri iyo ntara cyane cyane urubyiruko Kwirinda kwijandika mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge kimwe n’ ubundu bucuruzi butemewe n’amategeko, ahubwo bagakora indi mirimo yemewe n’ amategeko kandi ibafitiye akamaro.
Polisi ikomeje iperereza Kugira ngo ite muri yombi undi mugabo ucyekwaho kuba yari afatanije naMugabarigira.
Kinyarwanda
English











