Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Afunzwe azira guha ruswa umwe mu bagize urwego rwunganira akarere mu kubungabunga umutekano (DASSO)

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafatiye mu cyuho  Habanabakize Jean Claude ku itariki 29 Kamena uyu mwaka agerageza guha ruswa y’ibihunbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bagize urwego rwunganira akarere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) kugira ngo arekure murumuna we yari amaze gufatana litiro eshanu za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Habanabakize, uri mu kigero cy’imyaka 26, akimara kumenya ko murumuna we witwa Nsengiyumva Innocent, ufite imyaka 18,yafatanywe ziriya litiro za Kanyanga,yahise ahamagara kuri terefone uw’umwe mu bagize uru rwego amubwira ko amufitiye ubutumwa bityo amusaba ko bahura maze undi arabimwemerera.

IP Kayigi yagize ati:" Ruswa imunga ubukungu by’igihugu kuko abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo".

Yavuze ko uwo wanze iyo ruswa yakoze kinyamwuga, ndese aboneraho gukangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

IP Kayigi yakanguriye kandi abaturage kutanywa, kudatunda, no kudacuruza Kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge, akaba yarababwiye ko biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu,no gusambanya abana.

Yavuze ko Habanabakize na murumuna we bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Zaza mu gihe iperereza rikomeje.

Yakanguriye abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange, ibyo bakabikora batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti Corruption Unit).

Ku itariki 9 Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yagiranye inama n’abayobozi ba DASSO mu turere bageraga kuri 90 akaba yarababwiye kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo basohoze inshingano zabo neza.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Habanabakize yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.