Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma : Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abagize Komite zokwicungira umutekano bafashe ingamba zo gukomeza kurinda umutekano

Abayobozi b’imidugudu ,utugari ,abagize komite zo kwicungira umutekano CPC’s ,abagize  urwego rw’umutekano (Dasso) n’abahagarariye inama y’abagore ku rwego rw’igihugu bo mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nzeri bahuriye mu  nama yo kureba ibyagezweho no gufata ingamba zo gukomeza gucunga umutekano.

umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage muri ako karere ( DCLO ) Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Ndayisaba  yabwiye abitabiriye inama ububi bw’ibiyobyabwenge n’amoko yabyo, anasobanurira ingaruka zo kubikoresha.

Yabakanguriye kurwanya ibiyobyabwenge birinda kubinywa no kubicururuza , kuko aribyo bituma habaho ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, ubujura ndetse n’ibindibyaha bishamikiyeho.

AIP Ndayisaba yabwiye abagize urwego rwa Dasso n’abagize komite zo kwicungira umutekano ko aribo bagomba kuba urufunguzo rwo guhindura ibitagenda neza  kandi bakagira uruhare mu itera mbere ry’igihugu, barushaho gucunga umutekano no gutanga amakuru ku gihe bakarushaho kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yabasabye gukomeza gushyira ingufu mu  marondo  aho babona birenze ubushobozi bwabo bakamenyesha izindi nzego z’umutekano zirimo Polisi.

Yasabye  abahagarariye  inama nkuru y’abagore gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ibishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert, yabwiye abitabiriye inama cyane cyane abayobozi b’ibanze, gukorana n’abaturage kandi bakabakangura kwirinda kwishora mubikorwa bibi byo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Yabasabye  kuba intanga rugero no gutangira amakuru ku gihe ku bantu babona bishora mu ngeso mbi zibashora mu byaha.

Mapendon yabasabye kandi kujya bitabira gahunda za Leta  zirimo umuganda wa buri kwezi ,gutanga ubwisungane mubuvuzi”Mutuelle de santé " n’ibindi bikorwa bya Leta bitandukanye.