Mu nama yahuje abayobozi b’utugari, ab’imidugudu, abahagarariye amadini yose n’abayobozi b’amashuri n’abikorera bakorera mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, ubuyobozi bw’uwo murenge na Polisi kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Kamena, aba bayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukomeza gukorana na Polisi bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.
Iyi nama yari iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Michel Nsanzuwera ari kumwe na IP Theophile Ndayisaba, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Ngoma bari kumwe na David Niyitugize uyobora urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu karere ka Ngoma.
Mu ijambo yagejeje kuri iyi nteko, IP Ndayisaba yasabye aba bayobozi gukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, abasaba kubabwira ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze ku rwego rwe bagaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano barushaho kwitabira amarondo.
IP Ndayisaba yabasabye gukangurira abo bayobora kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage (cyane urumogi),akomeza asaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Umuyobozi w’umurenge, akaba yashishikarije abari bateraniye muri iyi nama gushyira imbaraga, mu gukumira ibyaha kurusha guhangana n’ingaruka zabyo.Yababwiye ko, gukumira ibyaha bitaraba ari uburyo buhamye butuma hirya no hino mu karere haba umutekano urambye.
Bwana Nsanzuwera yagize ati, “Gukumira ibyaha n’intambwe nziza yo kugera ku mutekano urambye, bisaba ko buri wese abigiramo uruhare afatanya n’inzego z’umutekano hagamijwe gufata abanyabyaha bataragera ku migambi yabo”.
Yabasabye kandi gukumira ibiyobyabwenge , kuko muri muri uyu murenge hakigaragara abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Asoza, yavuze ko ibiyobyabyenge byacika burundu muri uwo murenge abantu bose babishyizemo imbaraga, cyane ko ababikoresha n’ababicuruza bashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.
Niyitugize mu ijambo rye, we yasabye cyane cyane urubyiruko ko, icyerekezo gitangwa n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange kitagerwaho urubyiruko rutabigizemo uruhare maze aboneraho kurusaba kurangwa n’imyitwarire iruganisha ku kwiteza imbere no kujyana na gahunda Leta iruteganyiriza.
Mu bindi iyi nteko yaganirijwe, harimo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kwirinda amakimbirane yo mu miryango , kwamagana ibihuha bigandisha abaturage bigatuma batitabira ibikorwa bibateza imbere ndetse na gahunda za Leta.
Nyuma y’inama, aba bayobozi biyemeje gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, babakangurira gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange no kongera imbaraga mu marondo, bima amatwi ibibagandisha kandi bakitabira ibibateza imbere.
Kinyarwanda
English











