Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kongera imbaraga mu gukumira ibyaha

Abayobozi b’imirenge n’utugari 120 bo mu karere ka Ngoma basabwe kongera imbaraga mu gukumira ibyaha  cyane cyane barwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge , nka bumwe mu buryo bwo gukomeza no kurushaho kubumbatira umutekano muri aka karere.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki ya 18 Nyakanga  mu nama y’umutekano yari yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere  ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere ka Ngoma, hagamijwe kunoza imikorere mu by’umutekano cyane cyane muri iki gihe cy’amatora.

Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’aka karere, Aphrodis Nambaje ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, SSP Janvier Mutaganda n’abandi bayobozi b’inzego zishinzwe umutekano zitandukanye muri aka karere.

Meya Nambaje yabwiye abo bayobozi ati:"Umutekano ni inkingi y’iterambere rirambye. Kuwusigasira biri mu byo umuyobozi wese agomba kuba yumva neza kandi akabiharanira;  Mukwiye rero gufatanya n’izindi nzego cyane cyane  iz’umutekano kugirango mugere ku ntego igihugu cyose cyihaye muri rusange."

Mu gusoza, Meya Nambaje yagize ati:” Mufashe abaturage muyoboye kwitwara neza muri iki gihe cy’amatora, mubakangurire umurimo no gukomeza kwirinda ibyaha bitandukanye muri rusange.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma mu ijambo rye, yasabye  gukomeza gukorana neza na Polisi ibegereye ndetse n’izindi nzego baziha amakuru yatuma ibyaha bikumirwa kandi abibutsa kwegera abaturage kuko ari bo bayatanga.

SSP Mutaganda yagize ati:”Mukomeze  gukangurira abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo , kwirinda amakimbirane, gukaza amarondo mu mirengen’utugari muyobora,   buzuza neza ibitabo byandikwamo abinjiye n’abasohotse kugirango mubashe gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.”

Yagize ati:"Guhura gutya ni ingenzi kuko dusuzumira hamwe uko imikoranire imeze kandi tugafatira hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera bityo umutekano ukarushaho kubumbatirwa."

Kanyanga, urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, biri mubyo SSP Mutaganda   yasabye abo bayobozi b’imirenge n’utugari kurushaho kurwanya kuko biri mu bitera  ibyaha bitandukanye biteza umutekano muke mu karere ka Ngoma.

Yasabye by’umwihariko ko bakwibutsa abaturage ko, hatagira uwitwikira ibikorwa bijyanye n’amatora biri mu gihugu, ngo abace mu rihumye maze akore icyaha icyo ari cyo cyose maze agira ati:”Ibikorwa by’amatora  ni nawo mwanya mwiza wo gukumira no kurwanya icyahungabanya ituze ry’abo muyobora, kandi nabo uruhare rwabo rurakenewe, mubibakangurire kandi nidufatanya bizatworohera.”

SSP Mutaganda yashoje yibutsa abayobozi b’imirenge  n’utugari kugira uruhare rugaragara mu mpinduka nziza ku myitwarire y’abaturage bayobora haba mu by’umutekano, mu kwiteza imbere ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu muri rusange.