Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abayobozi bigiye hamwe uko bakomeza kubumbatira umutekano

Inama ngarukakwezi y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma  yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Ukwaakira, yasojwe abayirimo bemeranyijwe gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano mu karere kabo.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye  mu karere, abayobozi b’inzego z’umutekano , abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge bigize akarere ka Ngoma yayobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mupenzi George.

Muri iyo nama, Mupenzi yahimiye abayitabiriye ubufatanye bagaragaza mu kubumbatira umutekano, aboneraho umwanya wo gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba intangarugero mu kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano aho batuye kandi bakabishishikariza abo bayobora.

Yanasabye abo bayobozi gushishikariza abo bayobora kwitabira gahunda za Leta nk’ubwisungane mu kwivuza, Ndi umunyarwanda, kwitabira umuganda ngarukakwezi n’izindi.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Cief Inspector of Police (CIP) Moses Gatare,yasabye abayobozi bo ku nzego zose gushishikariza abaturage kwirinda ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kuko uwabinyweye bimutera gukora ibindi byaha byatuma afungwa cyangwa agahanwa ku bundi buryo.

Yasoje abasaba gukangurira abaturage gukomeza amarondo aho bakorera nk’imwe mu ngamba zo kurwanya no gukumira ibyaha.