Abagize inzego z'ubuyobozi zitandukanye zo mu karere ka Ngoma bakanguriwe kurushaho gufatanya mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Ubu butumwa babuherewe mu nama nyunguranabitekerezo y'umunsi umwe yabereye ku biro by'aka karere ku itariki 20 Mata 2015 , ikaba yarigaga ku ngamba zo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Yitabiriwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge igize aka karere, abahagarariye inzego z'abagore, urwego rwunganira akarere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO), abagize urwego rushinzwe kurwanya no gukumira ibyaha (Community Policing Committees-CPCs), n'abayobozi b'utugari.
Ayitangiza ku mugaragaro, Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, Aphrodise Nambaje, yagize ati:" Abantu bose bifite uburenganzira bungana. Nta we ugomba guhohoterwa kubera igitsina cye."
Yagize kandi ati:"Ingaruka z'ibi byaha ntizigera gusa ku wabikorewe, ahubwo zigera no ku muryango mugari nyarwanda akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kumva ko uru rugamba rumureba kugira ngo ihoterwa rushingiye ku gitsina n'irikorerwa abana rikumirwe kandi rirwanywe muri aka karere."
Nambaje yakanguriye abaturage kwirinda ibi byaha no gutanga amakuru ku gihe ku babikoze.
Iyi nama nyunguranabitekerezo iri muri gahunda ngari y'ibikorwa by'ubukangurambaga bya Polisi y'u Rwanda iri gukora mu gihugu hose byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Ibyo bikorwa by'ubukangurambaga bifite insanganyamatsiko igira iti: "Twese biratureba", byatewe inkunga n'ihuriro ry'imiryango y'abibumbye mu Rwanda (One UN-Rwanda) na Ambasade y'Ubuhorandi mu Rwanda.
Madeleine Byukusenge, wari uhagarariye umuyobozi w'intara y'uburasirazuba muri iki gikorwa, yabwiye abayobozi bari bakitabiriye, kuba umusemburo w'impinduka mu kurwanya no gukumira ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Yababwiye kandi kuzashyira mu bikorwa ingamba zafatiwe muri iyo nama no kuzazigeza ku baturage bayobora.
Asoza iyo nama ku mugaragaro, umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ibikorwa by'ubwubatsi, Deputy Commissioner General of Police (DCGP) Stanley Nsabimana yagize ati:" Reka imyanzuro yafatiye muri iyi nama ye kuba amasigaracyicaro, ahubwo azashyirwe mu bikorwa kugirango nk'abitsamuye dufatanye kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana."
Polisi y'u Rwanda yashyizeho Isange One Stop Center nk'imwe mu ngamba zo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Isange One Stop Center yashyizweho mu mu 2009 ikaba yaratewe inkunga na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame.
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, Assistant Commissioner of Police (ACP), Wilson Rubanzana yavuze ko uretse ku bitaro bya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, ibarizwamo, Isange One Stop Center ifite amashami mu bitaro by'uturere 17, aho abahohotewe bahererwa bene ziriya serivisi.
Yavuze ko izo serivisi zirimo ubuvuzi, n'ubujyana, burimo ubujyanye n'amategeko, zitangirwa hamwe kandi ibihe byose.
Gahunda ya Isange One Stop Center yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverimoma y'u Rwanda, Polisi y'u Rwanda, Guverinoma y'igihugu cy'Ubuhorandi, n'ihuriro ry'imiryango y'abibumbye mu Rwanda (One UN-Rwanda).
Ibikorwa byayo kandi biterwa inkunga n'inzego, zirimo Minisiteri y'ubutabera, iy'Ubuzima na Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana (Directorate of Anti Gender-Based Violence and Child Abuse), Supt. of Police (SP) Beline Mukamana yabwiye abari bitabiriye iyo nama ubwoko bw' ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomereta, ubwicanyi, guta abana, guhoza ku nkeke, kutandikisha umwana wavutse, n'ubuharike.
SP Mukanama yakanguriye abayobozi bari muri iyo nama kujya batanga amakuru ku gihe ajyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugirango uwahohotewe abashe guhabwa ubufasha mu maguru mashya, kandi byoroshye ndetse byihutishe iperereza.
Yagize ati: "Ntidushobora gukumira no kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorewa abana hatabayeho gufatanya hagati z'inzego zibifite mu shingano ndetse n'abaturage. Abana nabo bakwiye kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira."
Yakomeje agira ati: "Ni inshingano ya buri wese kurirwanya no kurikumira kugira ngo turusheho kubumbatira umutekano."
Yavuze ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n'irikorerwa abana, bityo akangurira abayobozi kongera ubukangurambaga mu kurwanya kubinywa kubicuruza cyangwa kubitunda.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abari mu nama bafashe imyanzuro irimo, gukomeza gukangirira abaturage kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, gutanga ikirego kijyanye naryo vuba, kongera ubukangurambaga no gukomeza ubufatanye mu kurirwanya no kurikumira, kandi bakakira neza no guha serivisi uwarikorewe.
Kinyarwanda
English











