Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abatuye umurenge wa Rurenge biyemeje kuba ijisho rya bagenzi babo mu kwibungabungira umutekano

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri taliki 20 Kamena, mu kagari ka Ruhurire, umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma, hateraniye inama y’inteko rusange y’abaturage yareberaga hamwe uko umutekano w’umurenge wa Rurenge muri rusange n’akagari ka Ruhurire by’umwihariko wifashe ,  kumva no gukemura ibibazo by’abaturage by’umwihariko.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje ari kumwe n’Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Remera ari na yo igenzura umurenge wa Rurenge, Inspector of Police(IP) Iyakaremye Nsabimana.

Umuyobozi w’akarere yakanguriye  abaturage bagera kuri 600 bari bahari,  kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, kuko  muri uyu murenge hagaragara abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo ndetse n’ubujura bw’imyaka yo mu mirima.

Nambaje yakomeje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo, inshuti n’abavandimwe.

Nyuma yo gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage, Nambaje yashoje avuga ko umutekano atari uwa Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano gusa,  kuko umutekano areba buri wese aho yagize ati:” Umuturage niwe ugirwaho n’ingaruka z’umutekano muke n’ibiwuhungabanya, mureke tuwiteho kuko ni inyungu zacu.”

Muri iyo nama, umuyobozi wa sitasiyo ya Remera yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano, abasaba ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze kurwego rwe,  akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo, ndetse hakagenzurwa urujya n’uruza rw’abagenda muri ako gace n’ikibagenza.

Aha IP Iyakaremye yagize ati:” Abayobozi bongere bitabire gukoresha ikayi y’abinjira n’abasohoka mu mudugudu, kugenzura urujya n’uruza rw’abantu kuko bifasha mu kumenya abaza gukora ubujura n’ibindi binyuranyije n’amategeko.”

Yasoje asaba ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye  kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, ndetse bakirinda kuraza ibikoresho byabo bifite agaciro  kure y’aho barara.

Nyuma y’inama, abaturage biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, aha uwitwa Rusekabahunga Edouard  akaba yagize ati:” Tugiye kwihatira gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange, twongera imbaraga mu marondo, ndetse no gukoresha neza ikaye y’umudugudu”.