Ku biro by’umurenge wa Karembo akarere ka Ngoma, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga hateraniye inama y’inteko rusange y’abaturage yareberaga hamwe uko umutekano w’umurenge wa Karembo wifashe muri rusange no kumva no gukemura ibibazo by’abaturage by’umwihariko.
Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’umurenge wa Karembo Byenda Mathias ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Superintendent of Police (Spt.) Callixte Kalisa.
Umuyobozi w’umurenge Byenda Mathias yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, kuko muri muri uyu murenge hagaragara abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo.
Yakomeje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.
Yasoje avuga ko umutekano atari uwa Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano gusa, kuko umutekano areba buri wese .
Muri iyo nama, Umuyobozi wa Polisi Spt. Kalisa yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano, abasaba ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze kurwego rwe, akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo.
Yasoje asaba ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, ndetse bakirinda kuraza ibikoresho byabo bifite agaciro kure y’aho barara.
Nyuma y’inama, abaturage biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, Aha Karangwa Amri akaba yagize ati:” tugiye kwihatira gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange, twongera imbaraga mu marondo, ndetse no gukoresha neza ikaye y’umudugudu”.
Kinyarwanda
English











