Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abaturage bo mu murenge wa Sake biyemeje kongera ingufu mu kwicungira umutekano

Abaturage bo mu murenge wa sake mu kagari ka Gafunzo biyemeje gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bagamije kurinda icyahungabanya umutekano aho batuye. Ibi babyiyemeje mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera muri aka karere, ku itariki ya 18 Kamena nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo kubakira umuturage utishoboye bahuriyemo n’abapolisi mu mudugudu wa Kiriko.

Ushinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha Chief Inspector of Police (CIP) Eugene Musonera aganira n’abaturage bagera ku ijana, yababwiye ko bakwiye gushyira imbere umutekano kuko nta cyawusimbura cyatuma biteza imbere mu gihe utariho.

 Yabasabye kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko nko gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo bitabagusha mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi. Yanaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi n’abandi bafite utubari kudaha ibisindisha n’inzoga abana batarageza ku myaka y’ubukure no kutabajyanamo batari kumwe n’umubyeyi wabo cyangwa undi ubarera.

CIP Musonera yasoje abasaba gukomeza gukaza amarondo kandi buri gihe bakihutira guha inzego z’umutekano amakuru y’umuntu uwo ariwe wese ukekwaho gukora icyaha kugira ngo habeho gukumira hakiri kare ubundi bakikomereza ibikorwa byabo by’iterambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gafunzo Ngendabanga Jean Nepo,  we yabasabye kugira isuku aho batuye by’umwihariko abakangurira guharanira ko abana babo biga ntibareke  amashuri kuko aribo ejo heza h’igihugu cyacu.