Trending Now

Ngoma: Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane yo mu miryango

Abaturage basaga 1500 bo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Karembo basabwe gukumira no kwirindanda amakimbirane yo mu miryango kuko nta terambere ryagerwaho mu gihe imiryango ibanye nabi. Ni ubutumwa bahawe ku itariki ya 7 kanama, uyu mwaka n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis mu nteko y’abaturage yateraniye mu kagari ka Karaba.

Meya Nambaje yashimiye abaturage b’uyu murenge uburyo bakomeje kwiteza imbere no kwicungira umutekano abashishikariza no gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza n’ishyirwa mu bikorwa ry’irangamimerere harimo kwandikisha abana  bavutse.

Ushinzwe imikoranire myiza no guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka ngoma, Chief Inspector of Police (CIP) Eugene Musonera nawe aganira n’abaturage yabakanguriye ku kamaro k’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha. Mu byo yibanzeho harimo kubasobanurira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu icyo aricyo, ingaruka z’icuruzwa ry’abantu ku muryango nyarwanda.

Yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha muri rusange, bitabira gukora amarondo ariko cyane cyane batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babonye cyahungabanya umutekano n’ituze by’abanyarwanda.