Abaturage batuye mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma biyemeje gukumira no kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma mugace batuyemo haboneka umutekeno muke.
Ibi bakaba babyiyemeje kuri uyu ma kabiri taliki ya 19 kanama 2014 mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngoma.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngoma Supt. Alex Fata yabwiye abari bitabiriye iyo nama kwirinda kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi,kanyanga n’ibindi kuko aribyo bibashora mu gukora ibindi byaha nk’urugomo,ubujura ndetse no gusambanya abana.
Akaba kandi yabahamagariye kwitabira gukora amarondo no gutangira amakuru ku gihe,ikindi kandi yabibukije ko bagomba kwirinda ibikorwa byose bibangamira cyangwa se bihohotera abana nko kubakubita cyangwa se kubabuza kwiga.
Supt. Fata yabwiye ababyeyi n’abarezi ko bakwiye kwigisha abana babo ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge ,ababwira ko bishobora kubashora mubusambanyi nabwo butuma bacikiriza amashuri,bagatwara se inda z’indaro no gushaka imburagihe.
Yongeye kandi kwibutsa abari aho ko bakwiye kwigisha urubyiruko kudaha umwanya ubucuruzi bw’abantu aho babashukisha imirimo yo hanze.Yababwiye kandi kwima amatwi ibihuha ahubwo bakitabira imirimo yabo ya buri munsi y’iterambere.
Sylver Ngarambe ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngoma yabwiye abari aho ko bakwiye kubana mumahoro kandi bakirinda kwikemurira impaka ahubwo igihe zavutse bakitabaza inzego zibishinzwe ,yongeyemo kandi ababwira ko bakwiye kubahiriza gahunda za leta nko kwitabira umuganda,gutanga ubwiasungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya ndi umunyarwanda.
Kinyarwanda
English











