Abagore babiri aribo DUSHIMIYIMANA Jeannette w’imyaka 39, BUDERA Leoncie w’imyaka 61 ndetse n’umugabo witwa MUKERARUGENDO Emmanuel w’imyaka 30 bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, nyuma yo gufatanwa ibiro umunani by’urumogi. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Sake, umurenge wa Sake.
Polisi ikorera mu karere ka Ngoma ivuga ko bariya bose uko ari batatu, bafashwe n’abaturage ubwabo, ibi bikaba ari umusaruro mwiza ugaragaza ko abaturage bamenye akamaro ko kwicungira umutekano no gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibyaha, nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Ngoma ikomeza ibivuga.
Aba bagore babiri bafashwe kuwa 27 Kanama bafatwa na ba local defences babiri bafite ibiro bitatu by’urumogi biri mu mifuka baruvanze n’amateke.
Nyuma yo kubona ko batahuwe, abo bagore bagerageje guha ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri ba local defences, ariko barabahakanira kugera babagejeje ku buyobozi bwa Polisi ikorera mu murenge wa Sake.
Undi wafashwe ni MUKERARUGENDO Emmanuel nawe yafatiwe mu murenge wa Sake bukeye tariki ya 28 Kanama, akaba yari yikoreye ibiro bitanu by’urumogi. We yafashwe n’abaturage bari ku irondo akaba yarerekezaga mu karere ka Bugesera.
Nyuma y’uko aba bantu batatu bafashwe, inama y’umutekano y’umurenge wa Sake yarateranye kugira ngo hafatwe ingamba zirushijeho zo kurwanya ibyo biyobyabwenge ndetse no kurwanya n’ibindi byaha muri rusange.Iyo nama ikaba yari irimo abayobozi bose b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bose, abakuriye ba local defences, abayobozi b’inkeragutabara bose bakorera mu murenge wa Sake.
Umuyobozi w’umurenge wa Sake Mapendo Gilbert ari kumwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, bakaba barashimiye abaturage uruhare bagize mu guta muri yombi bariya bantu batatu bafite urumogi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, Superintendent (SP) Victor Rubamba, arashimira abaturage kuba baragize uruhare mu gufata bariya bantu uko ari batatu. SP Victor Rubamba akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso, ngo ikaba itazigera yihanganira na rimwe abanywa n’abacuruza urumogi kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. SP Victor Rubamba akaba asaba abaturage kwitandukanya no kunywa ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge ngo kuko nta nyungu bakuramo kitari ukwangiza ubuzima ku babinywa ndetse n’igifungo ku babifatanywe.
Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.