Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abanyeshuri biga muri IPRC na ASPEK bashyizeho amahuriro atanu yo gukumira ibyaha

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami ryaryo rw’Iburasirazuba (IPRC - East) n’abiga muri Association des Parents pour la Promotion de L’Education - Kibungo (ASPEK); aya mashuri akaba aherereye mu karere ka Ngoma; ku itariki 20 z’uku kwezi bashyizeho amahuriro atanu agamije gufatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ruswa no kwishora mu biyobyabwenge.

Mu ASPEK hashyizweho amahuriro atatu. Irya mbere rigamije ubukangurambaga ku kwirinda  ruswa, irya kabiri rigamije kurwanya icuruzwa ry’abantu, naho irindi  rigamije ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge.

Muri IPRC-East hashyizweho amahuriro abiri.  Rimwe rigamije ubukangurambaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu; irindi rifite intego yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Abiga muri aya mashuri bashyizeho aya mahuriro nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi byibanze ku bufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ryo muri IPRC-East rigamije ubufatanye mu kurwanya ruswa, Umurangwa Roseline yavuze ko bashyizeho iri huriro kugira ngo bajye bahura bungurane ibitekerezo ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Yagize ati,"Ibiganiro twahawe  n’inzego zitandukanye zirimo Polisi byatumye tumenya ko ruswa igira ingaruka kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo twiyemeza kugira uruhare mu gukangurira Umuryango nyarwanda kuyirinda. Tuzajya duhura tuganire ku byo twakora kugira ngo  dutange umusanzu mu kurwanya iki cyaha."

Mu ijambo rye, uwatorewe Ubuhuzabikorwa bw’Ihuriro ryo muri ASPEK rigamije ubufatanye mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, Iradukunda Norbert yabwiye bagenzi be ati,  ,"Urubyiruko ni amaboko n’imbaraga by’Igihugu. Iyo rwishoye mu biyobyabwenge bigira ingaruka ku hazaza harwo ndetse no ku iterambere ry’Igihugu muri rusange. Twe  twamenye ububi bw’ibiyobyabwenge; ni natwe tugomba gufata iya mbere mu gukangurira abandi kubireka no kubyirinda."

Uwatorewe inshingano z’Ubuhuzabikorwa bw’iryo gukumira icuruzwa ry’abantu ryo muri iri shuri rya ASPEK, Nkurikiyinka Abraham yavuze ko mu bukangurambaga bwabo bazajya babwira urundi rubyiruko amayeri akoreshwa n’abantu bajyana abandi kubacuruza; aha akaba yaragize ati,"Tuzajya tubwira urubyiruko bagenzi bacu kurangwa n’amakenga kugira ngo batagwa mu mutego w’abashaka abo bajya gucuruza. Tuzajya kandi tubabwira ko bagomba kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe igihe cyose hari uwo baketseho iki cyaha."

Mu butumwa yagejeje ku biga muri aya mashuri yombi, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Ngoma, Chief Inspector of Police (CIP) Eugene Musonera yashimye urwo rubyiruko ku bw’ayo mahuriro rwashyizeho; arusaba kwigisha ibyiciro byose kwirinda ibiyobyabwenge bagaragaza ko bitera uburwayi; kandi ko bitera uwabinyoye gukora ibyaha bitandukanye; ndetse ko bigabanya ubushobozi bwo gutekereza n’ubwo gukora imirimo isaba imbaraga.

Yababwiye ati,"Mujye mubwira urubyiruko bagenzi banyu ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kubatera kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda; hanyuma mubakangurire kwirinda kubyishoramo."

Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, CIP Musonera yavuze ko abajyanwa gucuruzwa bizezwa ko nibagera iyo bajyanwa bazahabwa imirimo myiza ihemba menshi; ariko ko batinda kubagezayo; ubundi bakabakoresha imirimo ivunanye kandi y’agahato; ndetse ko hari n’abashorwa mu busambanyi ku gahato; abandi bakabagwa bakavanwamo zimwe mu ngingo z’umubiri zikagurishwa."

Yabwiye abo banyeshuri ati,"Nihagira ubizeza ibyo bitangaza, ntimukabyihererane; ahubwo muzatange ayo makuru kugira ngo niba ari abashaka kujya kubacuruza bafatwe."

CIP Musonera yabasabye kuba Abafatanyabikorwa bahoraho mu gukangurira urubyiruko bagenzi babo ndetse n’abandi kwirinda ruswa y’ubwoko bwose; abibutsa ko umuntu ufite amakuru yerekeranye na ruswa yayatanga kuri nimero ya telefone itishyurwa 997; cyangwa akagana izindi nzego zifite mu nshingano kuyirwanya zirimo Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha n’Urwego rw’Umuvunyi.