Abanyeshuri 850 biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kabare, bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
zi nama, kimwe n’izindi, bazigiriwe ku itariki 12 Werurwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Supt. of Police (SP), Paul Byuma , mu nama yagiranye nabo, muri iki kigo, mu kagari ka Nyamagana, mu murege wa Remera, mu karere ka Ngoma.
Iyo nama yitabiriwe kandi n’ubuyobozi ndetse n’abarezi b’iri shuri.
SP Byuma yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge, birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, bituma bamwe mu rubyiruko bishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, kandi ko ubwo businzi, bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Yagize ati:" Ibiyobyabwenge bitera ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Na none bitera ubuzererezi n’ubwomanzi. Nta cyizere cy’ejo hazaza heza ku muntu unywa ibiyobyabwenge. Imbere hanyu ni heza. Imiryango yanyu, ndetse n’igihugu muri rusange, bibatezeho byinshi. Niyo mpamvu mugomba kubyirinda no gukangurira bagenzi banyu kubireka ".
Umuyobozi w’iri shuri, Padiri Anicet Ndazigaruye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’izo nama kandi asaba abanyeshuri kuzazishyira mu bikorwa, bitari gusa mu gihe bari ku ishuri ahubwo n’aho bazaba bari hose.
Umwe mu banyeshuri witwa Bizima Bright, yagize ati, "Narushijeho gusobanukirwa n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uburyo nabirwanya. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu heza n’ibintu dushoboye kwirinda no kureka".
Yakanguriye by’umwihariko urubyiruko rugenzi rwe kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe ku babyishoramo bose.
Kinyarwanda
English











