Trending Now

Ngoma: Abanyeshuri bakanguriwe kwirinda ibiyobybwenge n’ibindi byaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 29 Kanama, 2018 yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri ku kwirinda ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge,  byo ntandaro y’ibindi byaha.

Ni ibiganiro byabereye muri  sitade ya Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu  karere ka Ngoma.  Byahurije hamwe abanyeshuri bagera ku bihumbi bitatu  (3000), biga mu bigo bitanu  byo mu mashuri yisumbuye bya Kabare, Kabeza, Gahima, Kibungo na ASPEK.

Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Chief Inspector of police (CIP) Dominique Nkurunziza.

Yari kumwe kandi n’uhagarariye ikigo cy’ingororamuco ku rwego rw’Igihugu, Ngwije Jean Nepomuscene  ndetse n’ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngoma, Tumwine Innocent.

Mu kiganiro cyatanzwe na CIP Nkurunziza yagaragarije abanyeshuri ububi bw’iyobyabwenge nk’abantu bitezweho kuzaba u Rwanda rw’ejo hazaza.

Yagize ati:’’ Ibiyobyabwenge nk’uko izina ryabyo ribisobanura biyobyabya ubwenge bw’uwabikoresheje, bigatuma akora ibyaha bitandukanye kuko nta kindi kintu kizima aba agiterekeza”.

Yabagagaragarije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’urugomo nko gukubita no gukomeretsa,ubusambanyi buvamo gutwara inda zitateganyjwe ndetse no kwandura indwara.

CIP Nkurunziza yakanguriye aba banyeshuri kwirinda abantu babashuka ko bazabashakira akazi n’amashuri  hanze y’Igihugu,abagira inama yo kubyitondera kuko hari abajya kubacuruza mu mahanga bagakoreshwa imirimo igayitse bamwe bakamburwa ibice by’umubiri.

Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu uri mu bikorwa biganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati”Nimubona umuntu anywa cyangwa acuruza ibiyobyabwenge mujye mubimenyesha inzego z’umutekano cyangwa ubundi buyobozi bubegereye.Muge mwitondera kandi abantu babizeza akazi n’amashuri hanze y’igihugu kuko hari ababa bagamije kujya kubacuruza.”

Ngwije Jean Nepomuscene,  umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ingororamuco, mu butumwa bwe yashishikarije aba banyeshuri gushyira umwete ku maso yabo kuko igihugu kibetezeho kuzaba abaturage n’abayobozi beza b’ejo hazaza.

Yagize ati: Muracyari batoya, nimwe mizero y’u Rwanda, kugira ngo mubigereho ni uko mugomba gushyira umwete ku masomo yanyu,mwrinda kujya mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.”

Abanyeshuri bishimiye inama bahawe n’abayobozi babo biyemeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe ku kintu gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.