Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abanyeshuri ba Hirondelle biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo gukumira no guca burundu ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeri mu karere ka Ngoma abanyeshuri bo ku ishuri ‘Hirondelle” bakanguriwe kwirinda icyo  cyaha.

Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Ndayisaba ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Ngoma Assistant Inspector of Police Pierre,  ibikorwa bibi harimo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, ari nako abasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.

Yanabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ry’aba irikorerwa abana n’iribera mu ngo.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma  biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri Club bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, biyemeje kandi kujya batangira amakuru ku gihe ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo, ndetse biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukangurira bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo n’aho batuye igihe bazaba bagiye  mubiruhuko.

Rusanganwa Bosco ukuriye urubyiruko mu karere ka Ngoma wari muri iyo nama, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byababuza kugera ku ntego zabo dore ko ari bo Rwanda rw’ejo, aho yagize ati:” ibiyobyabwenge ni bibi ku buzima bwanyu, byababuza kugera kubyo mwiyemeje, mubyirinde ahubwo muheagaciro amasomo yanyu”.

Nyuma y’ibiganiro, Umuyobozi w’ikigo Mukarutesi Chantal yashimye Polisi y’u Randa kubera ibyo biganiro n’imbaraga igumya gushyira mu gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, aboneraho n’umwanya wo kubwira abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo Polisi ibasaba kuko biba ari ingirakamaro.

Abanyeshuri nabo biyemeje gufatanya na Polisi n’ubuyobozi bw’ikigo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge.