Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abanyeshuri ba G.S. Musamvu bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abanyeshuri kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo abo batuye ndetse no ku ishuri aho biga.

Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, ubwo yahuraga n’abanyeshuri bo mu rwungw rw’amashuri rwa Musamvu riherereye muri kagari ka Karenge umurenge wa Kibungo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kanama 2014.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Ngoma Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Ndayisabye yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera, n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo. Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje ababwira kumva ko aribo mizero y’u Rwanda rw’ejo kandi ko aribo mbaraga zigihugu, bagomba guhaguruka bakarwanya ikibi icyo aricyo cyose gishobora kuba cyabahungabanyiriza umutekano kikabavutsa iterambere.

AIP Ndayisabye yabwiye abo banyeshuri ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, aboneraho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho gukumira.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iryo shuri Kemayire Alphonse, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri. Kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Kemayire yavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bijeje abayobozi babo n’aba Polisi  ko batazigera bishora mu biyobyabwenge, kuko basanze ntacyo bamarira igihugu cyababyaye, bashimira ubuyobozi bwabateguriye iki kiganiro kandi bizeza Polisi ko ibyo babasabye  bagiye kubushyira mu bikorwa.