Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma : Abana bahagarariye abandi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Assistant Inspector of Police (AIP),Jean Pierre  Ndayisaba,ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha mu karere ka Ngoma (DCLO),yagiranye inama n’abana bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere n’imirenge,maze abakangurira  kutanywa  ibyobyabwenge no kubirwanya .

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Ngoma ku ya 23 Mutarama.

AIP Ndayisaba yagize ati,”Bamwe mubo mungana n’abo muruta, bataye amashuri, abandi batwaye inda z’indaro kubera kunywa ibiyobyabwenge, birimo kanyanga n’urumogi.Muri imbaraga z’igihugu.Ntimwagira icyo mwimarira,imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange munywa ibiyobyabwenge.”

Yabakanguriye kubyirinda kandi bagaha Polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze amakuru ku muntu wese babonye abinywa,abitunda cyangwa abicuruza.

Yabwiye aba bana  kujya  batanga amakuru ku muntu wese uvogereye uburenganzira bwabo, nko kubavana mu ishuri no kubakubita.

Yakanguriye ababyeyi n’abarezi muri rusange, kudaha abana ibinyobwa bisembuye kandi akangurira abafite inzu zo kwidagaduriramo, zizwi ku izina ry’utubyiniro, kutemerera abana kutuzamo cyangwa kutuzanwamo.

Belancile Mukamizero,ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri aka karere, yashimiye Polisi kubera izi nama kandi asaba abana bari bitabiriye iyi nama kuzishyira mu bikorwa ndetse no kuzisangiza bagenzi babo.