Kuri uyu wakane tariki ya 13 Ugushyingo mu ishuri rikuru ry’ Imyuga rya Integrated Polytechnic Centre-East (IPRC) riherereye mu karere ka Ngoma ryakiriye abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagera kuri 80 biganjemo abo mu karere ka Ngoma kugira ngo bazahugurwe ku kwirinda ibiyobyabwenge no gukunda umurimo.
Ababanyeshuri bakaba zamara iminsi 30 bahabwa ubumenyi butandukanye birimo kwiga mudasobwa, kubaka nibindi bijyanye no kubakangurira gukunda umurimo.
Assistant Inspector of Police (AIP), Jean Pierre Ndayisaba umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage watanze ikiganiro gikangurira aba bana kwirinda ibiyobyabwenge yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibabuza kwiga bigatuma bata amashuri yabo ndetse bikagira n’ ingaruka ku gihugu.
Yabasabye kandi kujya batanga amakuru kuri Polisi bayimenyesha abanyabyaha kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Yabibukije ko ihohoterwa ari kimwe mubibazo byugarije urubyiruko ,maze abasaba ko mugihe bahuye n’ihohoterwa bajya ba bimenyasha Polisi.
Naho Kizito Habimana umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’ubukungu muri IPRC yashimiye Polisi uruhare igira mu kubaka igihugu harimo no kurwanya ibiyobyabwenge.
Yavuze ko ishuri ryateguye iyi gahunda yo gukangurira urubyiruko mu biruhuko kwirinda ibiyobyabwenge,bababwira ububi bwabyo no kubigisha ihohoterwa n’ingarukazaryo,no kugirango bahabwe ubumenyi kuri za mudasobwa n’indi myuga.
Kinyarwanda
English











