Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abagize komite zo kwicungira umutekano n’ abakora irondo ry’umwuga bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Tariki ya 12 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo mu kagari ka Kinyonzo yagiranye ibiganiro n’abagize komite zo kwicungira umutekano(CPCs) hamwe n’abakora irondo ry’umwuga muri ako kagari ibibutsa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.

Ni ibiganiro byabereye ku biro by’akagari ka Kinyonzo byitabirwa n’abagera ku 50 biyoborwa na Assistance inspector of Police (AIP) Clementine Mukamana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ngoma ari kumwe n’umuyobozi w’akagari Cyprien Barambirwa. 

AIP Mukamana yasabye abitabiriye ibiganiro kurushaho guharanira ko umutekano uba mwiza bitabira amarondo uko bikwiye barwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera n’ibindi byaha muri rusange.

Yagize ati” Mwagiyeho kugira ngo mube imboni n’amatwi by’abaturage mushinzwe gukanguririra no kubacungira umutekano. Iyo rero amarondo akozwe nabi ntimuyakore kinyamwuga nkuko mwabyiyemeje abaturage bakabura ibyabo cyangwa bagasagarirwa kandi arimwe mubari hafi mubacungira uwo mutekano, icyo gihe ntabwo muba mwakoze kinyamwuga.”

Agaruka kwicuruzwa ry’abantu yavuze ko ari igikorwa cy’ubunyamaswa gikwiye kurwanywa na buri wese.

Yagize ati” Icuruzwa ry’abantu ni igikorwa cya kinyamaswa gitesha agaciro ubu muntu , kikanagira ingaruka mbi kuwa gikorewe umuryango we no ku gihugu muri rusange. Ni igikorwa kiba hagati y’ibihugu bituranye mu buryo bwa rwihishwa cyangwa rikambukiranya imigabane,  aba bigiramo uruhare kenshi mubana mu buzima bwa buri munsi, niyo mpamvu mukwiriye kuba maso mu gatanga amakuru y’ababikora bagashyirizwa inzego z’umutekano.” 

Mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’abantu yaboneyeho kubasaba gukangurira abaturage cyane cyane abigitsina gore kuko kenshi aribo bacuruzwa kwirinda ababizeza imirimo y’ibitangaza mu mahanga kuko akenshi bayishidukira bagereyo bakayibura bagashorwa mu bindi bikorwa bibi birimo no kubatoza kuba intagondwa.

AIP Clementine yabibukije ko aribo jisho ry’abaturage kuko bafasha inzego z’umutekano  ku wubumbatira aho batuye, ababwira ko bagomba kunoza imikorere y’irondo bakarwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha bakajya bihutira gutangira amakuru ku gihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinyonzo Cyprien Barambirwa, mu butumwa bwe yahaye abitabiriye ibi biganiro yabasabye gukurikiza inama bahawe na Polisi, bakajya bakorera hamwe kuko aribyo bizabafasha guhanahana amakuru bityo umutekano ukarushaho kubungabungwa.