Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abagize komite zo kwicungira umutekano basabwe kurwanya ibyaha

Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo barwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano n’ituze byabo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu 16 Gicurasi mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Ngoma, Polisi y’u Rwanda yahuguye abahagarariye izo komite zo kwicungira umutekano baturutse mu mirenge yose igize  akarere ka Ngoma bagera kuri 20.

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abarurage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Murenzi Sebakondo yasabye abagize izi komite gukora ibishoboka byose bagakumira ibyaha bitaraba aho kubirwanya byamaze kuba.

Yagize ati” Ntibikwiye ko mukwiye kwibuka ko mufite inshingano zo gukumira no kurwanya ibyaha ari uko byamaze kuba.  Buri gihe murasabwa guhora hafi y’abaturage mushinzwe mubakangurira kurwanya ibyaha mbere yuko biba kuko kwirinda biruta kwivuza.”

ACP Sebakondo yabasabye kandi gukangurira abaturage bashinzwe, kurangwa n’indangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda kuko ubifite yirinda no gukora icyaha.

Ati” Umunyarwanda ufite indangagaciro nyazo ntakora icyaha cyangwa ngo abe intandaro yacyo. Ibyo rero murasabwa kubikangurira abaturage muhagarariye mubabera intangarugero.”

Yanababwiye kandi ko bakwiye gufata iyambere mu kurwanya ibiyobyabwenge bigaragara aho batuye kuko kenshi aribyjo bikunze kuba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha.  

Yagize ati “aho mutuye hari bimwe mu biyobyabwenge bihagaragara nk’inzoga z’inkorano,urumogi, kanyanga n’ibindi; kandi muzi ko byangiza abaturage cyane cyane urubyiruko, bikanakurura n’amakimbirane mu miryango, ubujura, gukubita no gukomeretsa ndetse no gufata kungufu. Iki nicyo gihe rero cyo kugaragaza uruhare rwanyu rwo kubikumira munakangurira abaturage mu nteko zibahuza n’izindi nama kubirwanya.”

ACP Sebakondo yasabye abahuguwe  kurwanya inda zitateguwe  ziterwa abangavu kuko zigira ingaruka ku mwana w’umukobwa, nko gucikiriza amashuri,kubyara imburagihe,gufata inshingano zo kurera bakiri abana n’ibindi; abasaba kandi kudahishira abatera izo nda abana.

Yasoje ashima uruhare rwabo mu kwicungira umutekano kuko bunganira Polisi mu kurwanya ibyaha, abasaba gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Abagize izi komite biyemeje ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru ku gihe ndetse buri wese akarushaho kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.