Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abagize komite zo kwicungira umutekano bakanguriwe gukumira ibyaha

Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yagiranye inama n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) bagera kuri 226  bo mu murenge wa Zaza, bigira hamwe uko bakongera imbaraga mu gukumira ibyaha hagamijwe kubyirinda bitaraba aho kugirango bahangane n’ingaruka zabyo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga Senior Superintendent of Police (SSP ) Janvier Mutaganda  akaba yabwiye abagize izi komite ko ikiganiro bahawe ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe hari icyintu babonye cyahungabanye umutekano bakihutira kumenyesha inzego z’umutekano

SSP Mutaganda kandi yabasabye akomeje  kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bizahaza ubuzima bw’ubinywa n’umuryango we, ndetse bikamusiga mu bukene kuko amafaranga yagakenuje arugo ayashora muri ibyo biyobyabwenge.

Aha yagize ati:” Mugomba  gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko n’abandi bafite imbaraga zo gukora no guteza imbere igihugu nabo ubwabo kuko ari ayo matsinda byibasira.”

Yongeyeho ati:”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi k’ubikora, ubikoresha n’ubicuruza bo ubwabo, imiryango yabo by’umwihariko ndetse n’igihugu muri rusange; aka gace kanyu kakunze gukoreshwa nk’inzira yabyo biva mu mirenge ituriye umupaka byerekeza mu mujyi wa Kigali, mugomba kugira uruhare rugaragara mu kubikumira no kubirwanya.”

Yakomeje ababwira ko inyungu yo kubirwanya no kubitangaho amakuru ari iyabo mbere na mbere kuko abo bigiraho ingaruka ari abagize imiryango yabo, inshuti ,abaturanyi n’abandi.

Mu bindi umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma yabaganirije, harimo uruhare rw’umuturage utari muri izi komite ku gukumira no kurwanya ibyaha,  ibyerekeye uburenganzira bwa muntu,  isuku n’isukura no kubungabunga ibidukikije, maze asoreza ku kwirinda icuruzwa ry’abantu.

Nyuma yo kuribahaho ibisobanuro, yabasabye ko bagomba kugira uruhare mu guhashya no guca burundu icuruzwa ry’abantu kuko ari ikibazo gihangayikishije isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza  Singirankabo Jean Claude , yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inama n’amahugurwa idahwema kugira komite zo kwicungira umutekano, asaba abagize izi komite kugira  umutekano w’aho batuye uwabo, abakangurira kuba intangarugero mu gukumira no kurwanya ibyaha mu baturage bashinzwe kuyobora.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Ngoma bukaba butangazako iyi ari  gahunda y’amahugurwa agenewe izi komite aho ziri mu mirenge yose y’akarere ka Ngoma,  ikaba yaratangiye mu cyumweru gishize kandi igikomereza  no mu yindi mirenge.