Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Abacuruzi bo muri Sake basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano w’aho bakorera

Ku itariki ya 15 Kanama, abacuruzi bagera ku 100 bakorera ibikorwa byabo mu gasanteri ka Gafunzo ho mu murenge wa Sake, bahawe ikiganiro na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma cyerekeranye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano w’aho bakorera.

Iki kiganiro bagihawe nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe muri bo babika ibikomoka kuri peteroli mu maduka yabo, birimo essence, bakabicuruza nyamara bishobora guteza inkongi z’umuriro; bikaba byatuma hari abahatakariza ubuzima.

Ubwo yaganiraga nabo, ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro; yababwiye ku ngaruka nyinshi zishobora guturuka kuri ibi bikomoka kuri peteroli agira ati:” ibikomoka kuri peteroli bishobora gutera impanuka mu gihe habayeho guhura n’umuriro uko waba ungana kose. Hari igihe umuntu ashobora kuza hano mu iduka aho mukorera, akagura ikibiriti agakongeza itabi cyangwa akaba yajugunya ibisigazwa byabyo hafi y’aho essence ibitse. Ibi rero kimwe n’ibindi bishobora gutuma habaho guhura kw’umuriro n’ibi bikomoka kuri peteroli ku buryo byateza akaga gakomeye. Ntibyemewe gucururiza no kubika essence mu nzu”.

Yakomeje ababwira ko ukeneye ibi bikomoka kuri Peteroli abisanga kuri sitasiyo zagenewe gukora akazi ko kubicuruza.

Yasabye abatari babisobanukiwe kimwe n’ababikaga essence mu maduka no mu nzu zabo gukurikiza inama bagiriwe.

IP Rwakayiro yakomeje avuga no ku “itara ry’umutekano” aho yasabye  aba bacuruzi kujya bacana amatara yo hanze ari ku maduka yabo kugira ngo hirindwe umwijima, binafashe mu kwicungira umutekano w’aho bakorera.

 Aha yagize ati:” iyo amatara hose yaka, bifasha inzego z’umutekano gukora akazi kazo neza ndetse bigatuma n’abaturage bashobora gutanga amakuru y’ikintu babonye cyahungabanya umutekano bityo hakabaho gukumira. Icyo tubasaba ni uko buri wese acana amatara yo hanze ndetse akaba  ijisho rya mugenzi we, akihutira kutumenyesha ibitagenda neza kugira ngo twese dufatanyije dukumire hakiri kare”.

Mu bindi yabasabye harimo kongera isuku y’aho bakorera ndetse bakirinda gucuruza ibintu bitemewe birimo ibiyobyabwenge ndetse n’amasashi.

Umuyobozi w’akagari ka Gafunzo Ngendabanga Jean Nepo yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, abasaba gukurikiza inama bagiriwe ndetse bagakomeza kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere ryabo.