Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyaruguru, Inspector of Police (IP) Stanislas Rutayisire, ku itariki 28 Nyakanga 2015 yagiranye inama n’abanyeshuri 700 b’ibigo bibiri byo muri aka karere abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo kandi abakangurira kutabinywa, kutabicuruza no kutabikwirakwiza no gutanga amakuru ku gihe y'ababikora.
Abanyeshuri yagiranye inama n’abo barimo 400 ba Collège Imanzi na 300 b’Urwunge rw’amashuri rwa Ndago, ibi bigo byombi bikaba biherereye mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Kibeho.
Uretse abo banyeshuri, izo nama zitabiriwe kandi n’abayobozi ndetse n’abarezi babo.
IP Rutayisire yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ati:"Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu".
Yakomeje ababwira ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange ubinywa."
IP Rutayisire yabwiye abo banyeshuri kimwe n’abarezi babo ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga.
Yabasobanuriye ko ibyo byaha biteza umutekano muke, bityo abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha.
Yabagiriye kandi inama yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi.
IP Rutayisire yababwiye na none ati:"Dore mugiye kujya mu biruhuko. Muzirinde ubuzererezi, kujya mu tubyiniro n’utubari kuko mushobora kuhahurira n’ibishuko bitandukanye bishobora kwica ahazaza hanyu".
Yababwiye kandi kubaha amategeko n’amabwiriza byo kugenda mu muhanda kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Yasabye abo banyeshuri kuvugurura amatsinda yabo yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs) kugirango barwanye ibyaha aho biba bikagera, haba mu mashuri yabo ndetse n'iwabo.
Umuyobozi wa Collège Imanzi, Nyirabaganwa Betty,yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa, aha akaba yaragize ati:"Izi nama, uretse kuba zizatuma turwanya no gukumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".
Umwe muri abo banyeshuri witwa Agnes Batamuriza wiga mu mwaka wa kabiri mu rwunge rw’amashuri rwa Ndago yagize ati:"Iyi nama yatumye ndushaho gusobanukirwa iby’icuruzwa ry’abantu, ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uko nabyirinda no kubirwanya. Nindamuka mbonye umuntu uri kubinywa, kubicuruza cyangwa uri kubikwirakwiza nzahita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego".
Yakomeje abwira bagenzi be ati :"Imbere hacu ni heza kandi imiryango yacu ndetse n’igihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza hacu n’ibintu dushoboye kwirinda no kurwanya".
Yagiriye inama urubyiruko rugenze rwe kwirinda kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kandi arusaba kujya ruha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y'abakora ibyaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











