Kuba Umunyarwanda si ugutura u Rwanda gusa, kuba Umunyarwanda ni ukugira imyumvire iranga ubunyarwanda. Ibi byagarutsweho na Madamu Jeannette Kagame ubwo yatangizaga ibiganiro bihuje abanyamuryango ba Unity Club, bari mu Ihuriro rya 6 ku nsanganyamatsiko "Ndi Umunyarwanda". Ibi biganiro byateguwe na Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Mu rwego rwo kwiyubaka, kuba ku isonga mu guharanira no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, Abagize Ihuriro ry’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye, bari mu biganiro by’iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko "Ndi Umunyarwanda." Ibi biganiro birabera i Gabiro mu karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, ku itariki ya 11 n’iya 12 Ukwakira 2013.
Ibi biganiro byafunguwe na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club akaba na Madamu wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yatangaje ko abanyamuryango b’iri huriro bashyize imbere umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye, himakazwa umuco wo kuganira ku bworoherane n’ukuri kandi byatanze umusaruro mwiza.
Asaba abitabiriye ibiganiro kuvuga insanganyamatsiko "Ndi Umunyarwanda" bemye, bazirikana agaciro kayo, ko umunyarwanda ni cyo gicumbi kiduhuza. Akomeza atangaza ko mu mateka y’abanyarwanda, icyakunze kugaragara nk’igitanya abatuye u Rwanda, ari amoko. Ariko kandi ko n’uyu munsi, ubifitemo inyungu ntiyabura ibindi yakoresha ngo aducemo ibice. Ko ibi birasanzwe mu mateka ya muntu.Ati "Ntidukwiye rero kugarukira ku buryo ukwicamo ibice kwigaragaza, ahubwo uyu ni umwanya wo gutekereza ku mizi n’impamvu nyakuri ziba zibiri inyuma."
Akomeza agira ati "Kuba Umunyarwanda si ugutura u Rwanda gusa, kabone n’ubwo gutura i Rwanda bitanga uburenganzira busesuye, kandi bureshya ku ngobyi yacu dusangiye. Kuba Umunyarwanda ni ukugira imyumvire iranga ubunyarwanda, kwemera kuba uw’u Rwanda, u Rwanda rukaba urwawe mu mateka, mu muco n’imigirire mu cyerekezo n’intego, no mu buryo dutunganya imiyoborere, kandi tukikemurira n’ibibazo."
Madamu Jeannette Kagame yibutsa ko guhura kw’abayobozi ari umwanya wo gutekereza ku ngingo nyakuri, basesengura ibibazo, bikabafasha kubona ko icyo bita ikibazo atari cyo nyakuri, ahubwo icy’ingenzi ari ubumwe bw’Abanyarwanda ; ko bakwiye gukenyera bakarinda ibyubatswe n’ibiteganywa.
Agira ati "Iyi nsanganyamatsiko ’Ndi Umunyarwanda’, ni indahiro twarahiriye u Rwanda tuyoborera, ni intego twiyemeje kurasa, tuzinduwe no gusuzuma uko tutayirasa gusa, ahubwo tugomba kuyihamya. Ni umwato w’abashyize hamwe nkatwe, bakunda u Rwanda kibyeyi, kandi biyemeje kururinda bihoraho."
Ashimira urubyiruko rwatanze impuruza rushishikariza urungano rwabo kwiyambura umutwaro w’amateka mabi basizwe n’ababyeyi babo. Ko icyo gitekerezo Unity Club yacyakiriye bwangu nk’Intwararumuri, uyu akaba ari umwanya wo gukanda aho bababara.
Agira ati "Mu minsi ishize urubyiruko rwacu rwatanze impuruza, rushishikariza urungano rwabo kwiyambura umutwaro w’amateka y’ibyo ababyeyi babo bakoze. Twabumvise bwangu nk’abababyaye, dukurikiza inshingano twe tumaranye igihe, yo kuba INTWARARUMURI mu miryango yacu n’iy’Abanyarwanda. Dufata icyemezo cyo gukoresha ubunararibonye dufite mu kubaka ubunyarwanda, dusana imitima, duhumuriza buri wese ubikeneye."
Ibiganiro bizatangwa muri iyi minsi ibiri birimo Uko ubumwe n’Ubwiyunge bihagaze muri iki gihe ; Amateka n’Imiyoborere mu Rwanda ; n’Uko imiyoborere ya none ikomeza gushaka guhuza ibyemezo bigenwa n’ababigenerwa.
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, Bishop John Rucyahana Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, na Monique Nsanzabaganwa Visi Perezida wa mbere wa Unity Club ni bamwe mu b’ingenzi mu batanga ibiganiro.
Ibi biganiro byatumiwemo abantu bagera kuri 300 barimo abanyamuryango ba Unity Club, Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi b’Inzego Nkuru mu gihugu, abayobozi b’ingabo na Polisi ku rwego rw’igihugu, abakomiseri ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’uturere, ab’amadini, aba Sosiyete sivile, ab’urwego rw’abikorera ku giti cyabo n’abandi.
Unity Club yashinzwe muri Gashyantare 1996. Intego y’iri huriro ni guhuza no kunga abanyarwanda no gushyigikira amahoro. Buri mwaka baraterana bakagira insanganyamatsiko baganiraho. Ihuriro rya mbere ryize ku Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye mu muryango, irya kabiri ryiga ku ruhare rw’abayobozi mu kubaka ubunyarwanda, irya gatatu rireba Uruhare rw’abayobozi mu gushimangira umuco w’ubworoherane n’ukuri, tugamije kunga no kubanisha neza Abanyarwanda. Ihuriro rya kane n’irya gatanu rirebera hamwe Intwararumuri mu guhesha Agaciro Umunyarwanda, twimakaza ubumwe n’iterambere.
IGIHE.COM