Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mwubahirize uburenganzira bw'abakoresha umuhanda kandi mutware mufite ibyangombwa byuzuye; DPC Ruhango

Ibi Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yabibwiye abamotari bakorera mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango mu nama yagiranye nabo kuwa kane tariki ya 12 Nyakanga, ikaba yarabaye nyuma y’aho bigaragariye ko hari bamwe mu bamotari batita ku mategeko y’umuhanda bagateza impanuka zibagiraho ingaruka bo ubwabo n’abagenzi baba batwaye, muri iyo nama bakaba baraganiriye uko barushaho kubahiriza amategeko hagamijwe cyane cyane kwirinda impanuka.

Iyi nama yitabiriwe n’abamotari ndetse n’abanyonzi bagera kuri 350, ibera mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Ruhango

SSP Gasangwa yabwiye abo bamotari n’abayobozi b’amakoperative yabo ko ikintu cyose cyatuma umuntu apfa kubera impanuka ntawakihanganira, ababwira ko akazi k’abamotari gafite agaciro kanini, bityo asaba bamwe muri bo bangiza izina rya bagenzi babo bishora mu makosa yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda kubireka.

Yavuze ati:” Turabasaba kubahiriza uburenganzira bw'abakoresha umuhanda no gutwara mufite ibyangombwa byuzuye, ikindi mubanze mwiyitaho mwebwe ubwanyu kuko aribwo muzaha agaciro ubuzima bwanyu n’ubw’abagenzi mutwara kuri moto, kandi kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu kuko impanuka iyo ibaye idatoranya. Kuyubahiriza ni ukurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda muri rusange n’ibikorwa bitandukanye".

Yanabakanguriye kwirinda umuvuduko ukabije, kutavugira kuri telefone batwaye moto no kwambara ingofero yabugenewe yo kubarinda gukomereka mu gihe habaye impanuka.

SSP Gasangwa yihanangirije abamotari bahagarara aho babonye, abasaba kujya bahagarara ahabugenewe mu mujyi wa Ruhango no mu nkengero zawo kuko hahari, kwirinda gutendeka kandi bakirinda gukorera mu kajagari

SSP Gasangwa yabakanguriye kandi kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga no gutanga amakuru ku gihe ku babinywa, ababitunda n’ababicuruza.

Na none yabakanguriye kujya bagira amakenga ku cyo n’uwo batwaye kugira ngo badatwara umuntu ufite gahunda zitari nziza cyangwa utwaye ibintu binyuranyije n’amategeko kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guteza umutekano muke.

Kanyarwanda Déogratias uyobora ihuriro ry'abamotari mu Ntara y'Amajyepfo nawe wari witabiriye iyi nama, yemeye ko koko hari abamotari bamwe na bamwe batwara moto zabo mu muhanda uko bishakiye, asaba ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari kujya bufatira ibihano, anashimira Polisi ku nama idahwema kubagira avuga ati:”Izi nama ni ingirakamaro kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda, zikaba zizadufasha kwirinda gukora no guteza impanuka".

Yakanguriye bagenzi be bari bitabiriye iyo nama gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe no kuzigeza kuri bagenzi babo batitabiriye inama kubera impamvu zitandukanye.