Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku tariki ya 11 Ukwakira, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abagore by’umwihariko n’abaturage b’umurenge wa Gatumba muri rusange ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’akarere ka Ngororero gukumira no kurwanya amakimbirane n'ihohoterwa mu miryango yabo, kugirango bakomeze kwiteza imbere.
Uyu muhango wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage Kuradusenge Janvier wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye ababyeyi kuba ba Mutima w'urugo beza, bakaba indorerwamo nziza mu muryango, baharanira kurinda ingo zabo umwanda bakarangwa n'isuku.
Yarababwiye ati:”Mwe muri ba Mutima w’urugo kuko umutima ari urugingo rubura umuntu agapfa, namwe rero mumenye ko ari mwe mutuma abagize imiryango yanyu bashobora kubaho. Muharanire ko mu ngo zanyu harangwamo umunezero, ibyishimo, isuku n’itererambere.”
Kuradusenge yasabye abari aho guha abana babo indangagaciro nyarwanda, anasaba abagore gusigasira agaciro bahawe.
SSP Gasangwa yabwiye abaturage bari aho ko nta mahoro n’umutekano n’iterambere bishobora kugerwaho mu ngo zabo, mu gihe bahorana amakimbirane n’ihohoterwa abasaba kubyirinda.
Yaragize ati: "Muzagera ku iterambere rirambye nimukumira mukanarwanya ihohoterwa cyangwa amakimbirane, muzabigeraho rero nimwongera ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurirwanya, kimwe n’ibindi byaha muri rusange".
Yasabye abari aho bose kuba umusemburo w'umutekano n'iterambera muri byose.
Umunsi w'umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti” Twubake U Rwanda twifuza, duteza imbere miyoborere myiza, twita ku muryango.”
Kinyarwanda
English











